I Beni muri Kivu y’ Amajayaruguru, haravugwa abasirikari batandatu, barimo aba ofisiye bakuru batanu n’ umu suzofisiye umwe, bashyikirijwe ubutabera kuri uyu wa 27 Nyakanga. Nk’ uko bitangazwa n’ umuvugizi w’ ubugenzuzi bukuru bwa gisirikari muri iki gihugu.
Aba basirikari bakekwaho kuba baribye amafararanga yari agenewe abasirikari bari ku rugamba mu burasirazuba bw’ igihugu.
Ni mu rwego rw’ ubugenzuzi rusange bwakozwe mu gihe kigera ku cyumweru, hakaba haribanzwe ku ntara za Kivu y’ Amajyaruguru na Ituri, intara ziyobowe mu buryo budasanzwe muri gahunda yiswe etat de siege. Mbere y’aba hari n’abandi ba ofisiye 11 bashyikirijwe ubutabera i Bunia.
Mu bafashwe harimo Colonel Polydor Lumbu Mutindu, akaba ashinzwe ubuyobozi no gucunga ibikoresho muri operasiyo Sokola ya mbere ikorera mu majyaruguru y’ uburasirazuba. Harimo n’ aba liyetena colonel batatu, umu majoro umwe ndetse n’ umuserija umwe.
Nk’ uko bitangazwa n’ umuvugizi w’ ubugenzuzi bwa gisirikari, aba bose barakekwaho ubujura bw’ amafaranga yagenewe abasirikari bari ku rugamba. Iri genzura ryakozwe mu hifashishijwe inyandiko nyinshi zigaragaza uko amafaranga yakoreshejwe, ari nabyo byafashije iri perereza kugera ku cyo ryagezeho. Aba ba ofisiye bakaba bagomba kwoherezwa vuba mu butabera bwa gisirikari i Goma kugira ngo baburanishwe.
Ubugenzuzi bukuru bwa gisirikari muri iki gihugu, bwatangaje ko byinshi bizagaragara kuri uyu wa gatandatu mu kiganiro kizagezwa ku banyamakuru. Amazina ya bamwe mu ba jenerali boherejwe gukorera muri aka gace akaba ari ku rutonde rw’ abakurikiranweho ibyaha byo kwiba amafaranga yagenewe ibikorwa byo kugarura umutekano, akaba azagaragazwa muri iki kiganiro n’ abanyamakuru giteganyijwe mu mpera z’ iki cyumweru.
Nyuma y’ iri genzura ryerekeranye n’ uburyo amafaranga akoreshwa muri gahunda yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri aka gace, hateganyijwe irindi genzura rizibanda ku buryo intwaro zikoreshwa ndetse n’ ibyerekeranye n’ ibindi bikoresho bya gisirikari.
Denny Mugisha