Kuva kuwa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, i Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Congo hakomeje ibitero by’ibisasu bivugwako bigabwa n’umuwe wa ADF w’abanya Uganda bivugwa ko ugamije kwereka amahanga ko ibyo bayishinja gukora iterabwoba ari ukuri.
Kuwa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, ahagana saa moya z’umugiroba, kuri sitasiyo ya Kihydro mu mujyi rwagati wa Beni haturikiye igisasu gikomeretsa abantu batari benshi.
Ibi byongeye gusa n’ibyisubiramo , kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kamena , ahagana saa 6:00 z’umugoroba , ikindi gisasu cyatezwe muri kiriziya Gatolika ya Butsili yo muri komini ya Mureka cyaturikanye abari baje mu Misa yatangirwagamo amasakaramentu, bariri muri bo barakomereka.
Kuri iki cyumweru kandi , hagati ya saa 7h00 na saa 8h00 z’umugoroba havumbuwe ikindi gisasu cyari cyatezwe muri Kiliziya ya Beni.
Si aho gusa hatezwe ibisasu kuko no ku isaha ya Saa 7:30 z’umugoroba mu ihuriro ry’imihanda (Rond-point) ya Le Troc” ahazwi nka Malumalu) muri Komini ya Mabakanga haturikiye igisasu cyahitanye babiri barimo n’uwagiteze, naho abandi bagera kuri 2 barakomereka.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Beni bwatangiye gusaba abaturage kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi, kuko abakomeje gutega ibi bisasu ariho bakomeje kwibanda.
Ibi bikorwa byo gutega ibisasu bivugwa ko birimo gukorwa n’umutwe w’abahezanguni wa ADF wiganjemo abanya Uganda mu rwego rwo kwihimura ku ngabo z’igihugu FARDC zatangiye kuwugabaho ibitero guhera kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.