Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021, Polisi ya Beni kubufatanye n’abaturage bakoze umukwabu wafatiwemo ibikoresho byinshi bya Gisirikare( imbunda,amasasu n’imyambaro) ibiyobyabwenge n’ibindi bikoresho bitemewe n’amategeko mu ngo z’abaturage
Uyu mukwabu wakoze uhagarariwe n’umuyobozi w’umujyi wa Beni, CSP Narcisse Muteba Kashale . Muri uyu mukwabu abantu bagera kuri 24 bafunzwe bavanwe muri Komini Mulekera ari naho hafatiwe ibikoresho birimo imbunda n’amasazu , ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi n’inzoga zitemewe.
CSP Narcisse Muteba Kashale yavuze ko aba 24 bafatanwe intwaro, bazashyikirizwa ubucamanza bwa Gisirikare abe ari nabo bazababuranisha .
Yakomeje ashimira uruhare rw’abaturage batangiye amakuru ku gihe bigatuma iyi operasiyo igenda neza.
Umujyi wa Beni uri mu mijyi yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ukunze kurangwa n’umutekano muke ufitanye isano n’imitwe yitwara gisirikare kuri ubu ukaba warahawe CSP Narcisse Mutenba kuba awuyobora muri iki gihe Intara ya Kivu y’Amajuyaruguru na Ituri ziri mu bihe bidasanzwe zashyizwemo n’umukuru w’igihugu Antoine Felix Tshisekedi.