Ibihumbi bigera kuri 21,000 by’ingabo zoherejwe muri Beni harimo na“Hibou special forces”gusimbura 11,000 zari zihasanzwe.
Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ikomeje gushakisha icyatuma ,agace ka Beni gatekana ,usibye gushinga etat-major iteye imbere yagenewe Beni mu rwego rwo kurwanya inyeshyamba z’Abagande zo mu mutwe wa ADF, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ingabo 11,000 zari zimaze igihe kirekire zikorera muri iyi teritwari zasimbuwe n’izindi 21,000 nk’uko byasabwaga n’abaturage.
Perezida wa Congo yatangaje ko basimbuje ingabo 11,000 zari zimaze igihe kirekire zikorera muri Beni, zigasimbuzwa izindi ariko ziyongeraho 10,000. Yagize ati: “Mu rwego rwo kugirango tutagira ibyo dukora tugerageza amahirwe kandi twatoje brigade yo ishinzwe gutabara byihuse ndetse na Special force yoherejwe kuri ubu muri icyo gice ngo baheshe intsinzi igisirikare. Uburyo bwose bwashyizwe mu bikorwa ngo dutsinde umwanzi.”
Yongeyeho ko bohereje n’indi mitwe yiyongeraho y’abapolisi mu bice bituwe cyane muri Beni byafashwe na FARDC kugirango bacungire umutekano abaturage. Ibi Perezida Tshisekedi akaba yabitangarije mu ijambo yagejeje ku banyagihugu kuri uyu wa Gatanu nk’uko tubikesha Rwadio okapi.
Yanashimye urwego ba ofisiye bayoboye ingabo kuri ubu muri Beni bariho.
Ati: “Uyu munsi mu rwego rwo kubahiriza ibyo niyemee mu gihe cyo kwiyamamaza, nafashe icyemezo cyo gushing etat maor iteye imbere muri Benin a ba ofisiye beza mu rwego rwo kurwanya ba ADF, umutwe w’iterabwoba uzwi neza”.
Yakomeje avuga ko yakurikijeho no guhindura ubuyobozi bw’ingabo bwose bwari buriho muri iki gice akanasimbura abasirikare bose nk’uko byasabwaga n’abaturage.
Gen. Fall Sikabwe, kuri ubu niwe uyoboye zone ya gatatu y’ubwirinzi muri Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri, Maniema, Tshopo, Bas-Uele na Haut-Uele. Gen. Jacques Nduru yasimbuye Gen Marcel Mbangu ku buyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola1 muri Beni.
N’ubwo bimeze gutya, ikibazo cy’umutekano muri Beni gikomeje guhangayikisha. Kuva FARDC yatangiza ibitero kuri ADF mu mpera z’Ukwakira, inyeshyamba zayo nazo zongereye ibitero ku basivili, aho mu kwezi kumwe mu Ugushyingo habarurwaga abasivili byibuze 107 biciwe mu bitero bitandukanye.
HATEGEKIMANA Jean Claude