Imirambo 50 y’abarwanyi b’umutwe wa (ADF) urwanya Leta ya Uganda yavumbuwe i Loselose Teritwari ya Beni, mu majyaruguru ya Kivu.
Imirambo yabonetse ku wa kabiri, tariki ya 5 Mutarama, ubwo intumwa zigizwe n’ingabo n’abasivili zakoraga ubushakashatsi aho hantu kugira ngo zirebere hamwe ifatwa ry’ingabo z’uyu mudugudu w Figeze kwigarurirwa n’abajihadiste.
Umuvugizi w’ibikorwa bya FARDC byiswe Sacola 1 Grand Nord-Kivu, Lieutenant Anthony Mwalushayi, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa 3 Mutarama, yatangaje ko “Igihe cyose ADF igabweho igitero mu nkambi zayo, yihutira gushyingura imirambo y’abasirikare bayo baba bishwe ”.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nazo bivugwa ko zatakaje abasirikare bagera ku 10 murwego muri iyo mirwano imwe.
Icyakora, ibintu bikomeje guhangayikisha muri kariya gace. Mu ijoro ryo ku wa mbere Mutarama 4 kugeza ku wa kabiri Mutarama ,abarwanyi ba ADF batangiye kurwana bashishikajwe no kwinjira mu musozi wa Rwenzori , aho bivugwa ko muri iyi mirwano abasivili bagera kuri 22 bahasize ubuzima.