Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zakoze imirimo yo kubaka inkambi i Kididiwe, nko mu birometero icumi uvuye mu mujyi wa Beni, mu majyaruguru ya Kivu hahoze ibirindiro bikomeye by’umutwe wa ADF.
Ku wa gatanu, tariki ya 29 Mutarama 2021, umuyobozi w’ibiro by’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bushinzwe umutekano muri Kongo (MONUSCO) ni we washyizeho ibuye fatizo ry’iki kigo cya gisirikare.
Kididiwe hari hamwe mu birindiro bikomeye by’inyeshyamba zo muri Uganda zigometse ku butegetsi (ADF). Ni agace ingabo za Congo zirukanyemo uyu mutwe kuva hashyirwaho ingamba zihamye zo kuwuhashya zatangiye mu mpera za 2019.
Actu 7 SUR 7 dukesha iyi nkuru ivuga ko iyi nkambi iri mu mushinga wo kubaka inkambi eshanu zigezweho mu karere ka Beni n’izindi ebyiri mu ntara ya Ituri.
Nubwo ADF yirukanwe i Kididiwe ntibivuzeko yavuyeho, kuko nanubu abatuye Beni bakizahazwa n’ibikorwa by’uyu mutwe w’abanya-Uganda wivanze n’abajihadisite nko kwiba gushimuta no kwica abaturage b’inzirakarengane muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ildephonse Dusabe