Mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya C ongo,mu mujyi wa Beni inyeshyamba ziyitirira umutwe wa ADF( Allied Democratic Forces) m umpera z’icyumweru gishize bagabye igitero mu mujyi wa Beni bica abantu umunani(8) abandi benshi barashimutwa.
Nk’uko byemezwa n’abategetsi ba Beni bavuze ko ababarwanyi ba ADF bateye mu mujyi wa Beni ho muri Kivu y’Amajyaruguru bica abantu bashimuta n’abahinzi benshi ,ubu bakaba batazi aho babajyanye.
Umukuru wa sosiyetre sivile Kinos Katuo, yavuze ko mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu izi nyeshyamba zagabye ibitero muduce twa Mbingi na Mapesana bahica abantu bane (4)bishwe barashwe banatwika amapikipiki umunani ndetse n’amazu atari makeya.
Yakomeje avuga ko kuri icyi cyumweru inyeshyamba za ADF zongeye kugaba igitero hafi y’ahitwa Mangazi,ariko ingabo za reta zibakoma mu nkokora ndetse zihitana umwe muri izo nyeshyamba.
Amakuru ava mu gisirikari cya Congo aremeza ko izonyeshyamba zahunze zerekeza mu bice bya Matekerambi na Mabua zihica abantu bane zishimuta n’abatari bake.
Umukuru w’umugi wa Oicha uhegereye,Nicolas Kikuku,yavuze ko ntagushidikanya abo barwanyi bari aho hafi muri ako karere,agasaba ingabo za leta kubaba hafi. Mu kwitegura ko zongera kugaba ibindi bitero
Louis Marie M
Njyewe ntabwo numva icyo ADF ishaka pe. Ikindi sinuimva ukuntu MONUSCO yananiwe kubarandura.
Sinumva ukuntu FARDC itajya ibatsinda.
……