Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mutarama 2022 mu mujyi wa Beni hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu yarashwe na Polisi bivugwa ko yatatanyaga abigaragambya bamagana ubutegetsi bw’abasirikare buyoboye Kivu y’Amajyaruguru na Ituri (Etat De Siège).
Uru rufaya rw’amasasu rwumvikanye cyane mu duce twa Mulekera Tamende na Kanzuli .Umubare munini w’abigaragambya wari wiganjemo urubyiruko aho rwari rwashyize amabariyeri ku mihanda basaba ko ibihe bidasanzwe Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zashyizwemo guhera muri Gucurasi 2021 bihagarikwa.
Amakuru ava muri Beni kandi avuga ko Polisi ikirimo kugerageza gutatanya no gukura amabuye abigaragambya basize mu mihanda .
Muri iyi myigaragambyo bivugwa ko ntamuntu uragwamo , gusa hari ibinyabiziga birimo moto ya Polisi yatwikiwe mu gace ka Kanzuli. Mu duce tukirimo imigaragambyo ikomeye , amaduka amabanki n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byafunze imiryango .
Icyo aba baturage ba Beni bamagana , bagendaga abavuga ko ubutumwa bwiswe Etat De Siège ari baringa cyane ko ngo kuva bwajyaho ntacyahindutse abasivili bakomeje kubura ubuzima nk’uko byari bisanzwe na mebere muri iyi teritwari ya Beni.
Etat De Siège ni gahunda yashyizweho na Perezida Tshisekedi , aho ubuyobozi kugera ku rwego rw’intara bwashyizwe mu maboko y’abasirikare n’abapolisi mu rwego rwo koroshya ibikorwa byo gutegura ibitero bigamije kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro.