Muri Repubulika Iharanira demokarasi ya congo, Nibura abahoze ari abarwanyi 510 basubijwe mu buzima busanzwe mu turere twa Beni na Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru mu gihe cy’amezi icyenda ashize.
Ibi ni ibyatangajwe kuvwa mbere tariki 07 Ukwakira n’umuyobozi ushinzwe gahunda yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare mu gace ka Beni no guharanira umutekano (PDDRC-S), Omar Kavota.
Uyu muyobozi yabisobanuye agira ati : “ Kugeza ubu, tworohereje uburyo bwo gusubiza mu buzima busanzwe nibura abarwanyi 230 bo muri Beni, n’abandi barenga 280 bo muri Lubero”.
Omar Kavota kandi yashishikarije abayoboke b’imitwe yitwaje intwaro basigaye inyuma ko bakwitanga ku bushake.
Anavuga ko bibabaje kuba hari imitwe yitwara gisirikare ikomeje kwinjiza abana mu nzego zabo muri utu duce.
Ati : “ Twamaganye iyi myitozo yagaragaye hamwe no kuza kwa Wazalendo muri aka gace ko mu majyaruguru ya Repubulika Iharanira demokarasi ya congo, anongeraho ko igihe kigeze ngo imitwe yitwaje intwaro imanike amaboko ”.
Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri , umuyobozi wa PDDRCS mu karere ka Mahagi, Olivier Mokili, yasabye amafaranga n’ibindi bikoresho kugira ngo byorohereze abitwaje intwaro basubizwa mu buzima busanzwe muri aka karere.
Yagaragaje kandi ko benshi mu mitwe yitwaje intwaro, cyane cyane CODECO, biteguye gushyira intwaro hasi, ariko bikabangamirwa nuko nta buryo bwo kubafasha buhari.
Rwanda tribune.com