Leta ya kisiramu yigambye ko ariyo nyirabayazana w’ibitero biherutse kugabwa mumajyaruguru y’igihugu cya Beni, byanahitanye abasiviri hamwe n’abari bashinzwe umutekano benshi.
Itsinda ry’umutwe w’ibyihebe w’Abajihadiste, usanzwe ugendera kumahame ya Kisiramu, ribinyujije munyandiko yabo basohoye yitwa Al Naba mururimi rw’icyarabu , ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga ko ari amakuru mashya mu nomero yayo ya 356 ya poropagande yabo ya buri cyumweru, bemeje ko aribo nyirabayazana w’ibitero byagabwe mu majyaruguru y’igihugu cya Beni.
Nk’uko bakomeza babyivugira bemeza ko igitero cyabo cyambere cyabaye kuwa 01 Nyakanga 2022 mugace ka Fakwara no muri Alibori mubirometero 600 uvuye mu murwa mukuru Cotonou, bakomeza kandi bemeza ko bishe abagera kuri bane bo munzego z’umutekano, kubera intambara yabaye hagati yabo hakifashishwa intwaro n’iziremereye.
Bavuze kandi ko bakomeje kwivugana ingabo za Leta kuko ntacyumweru na kimwe kigeze gishira batibasiye agace runaka kandi bakivugana mo abasirikare.
Icyakora kugeza ubu ntacyo Leta ya Contonou yari yatangaza kubyerekeranye n’ibyo ibi byihebe byatangaje, cyangwa se icyo bateganya gukora.
Umuhoza Yves
Imitwe y’abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,Katiba Masina,etc…Yose ivuga ko “irwanira Imana”.Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko izabarimbura ku munsi wa nyuma.Ariko si Abaslamu bonyine barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu batabarika.Iyo habaye intambara,iteka abanyamadini baha umugisha abagiye ku rugamba.Imana ibuza abakristu nyakuli kurwana.