Nyuma yaho kuwa 10 Ukuboza 2022, Patrick Muyaya Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumana akaba n’Umuvugizi wa Leta ya DR Congo atangaje ko Guverinoma y’igihugu cye iri gukoresha inzira za Diporomasi kugirango isubirane Umujyi wa Bunagana inarangize burundu ikibazo cya M23 ,Bertrand Bisimwa umuyozi wa M23 mubya Politiki yagize icyo abivugaho ndetse anatangaza icyo M23 yifuza kugirango ihagarike intambara yatangije ku Butegetsi bwa DR Congo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ejo kuwa 11 Ukuboza 2022 ,Bertrand Bisimwa yavuze ko intambara ya M23 yatewe n’urusobe rw’ibibazo bimaze imyaka myinshi biturutse ku miyoborere mibi y’Ubutegetsi bwa DR Congo uko bwagiye busimburana byumwihariko nk’ikibazo cyo kwironda no gushyira imbere inyungu za bamwe cyangwa se iz’Abantu ku giti cyabo bakirengagiza iz’abandi, yongeraho ko mu gihe ayo makosa yakosowe M23 izahita ihagarika intamabara burundu.
. Yagize ati:” Intambara yacu nicyo gisubizo cyonyine ku bibazo n’amakimbirane DR congo imazemo igihe. kwironda,no gushyira imbere inyungu za bamwe cyangwa se iz’Abantu ku giti cyabo ,hakirengagizwa abandi Nibyo duharanira ko byacika. Mu gihe ayo makosa yose akosowe muri DR Congo, n’ibwo tuzemera gushyira intwaro hasi tugahagarika intambara.”
Ku rundi ruhande, abakurikiranira hafi ikibazo cya M23 n’Ubutegetsi bwa DR Congo, bemeza ko muri ibi bihe Umutwe wa M23 usa n’uwamaze gucisha bugufi Ubutegetsi bwa DR Congo , nyuma yaho umaze hafi amezi ane ugenzura tumwe mu duce tw’Igihugu duherereye muri Teritwari ya Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse ko uyu mutwe, ubu wifitiye ikizere gihagije cyo kuba inzira byacamo zose witeguye ndetse ufite ubushobozi buhagije bwo guhangana n’Ubutegetsi bwa DR Congo.
Kuri ubu kandi, ngo M23 yamaze gukataza muri diporomasi k’uburyo aho Ubutegetsi bwa DR Congo bugeze hose busanga ibirenge bya M23 byarahageze kera, ndetse n’impamvu watanze yatumye wubura imirwano ikaba isigaye yumvwa na benshi kurusha ibisobanuro bitangwa n’Abategetsi ba DR Congo.
bikaba bitandukanye no mu myaka ya 2012 na 2013 ,ubwo umutwe wa M23 wamaganwaga n’amahanga ndetse ugafatirwa imyanzuro byatumye ugabwaho ibitero n’ingabo zihuriweho maze Abarwanyi n’Abayobozi bawo Bagahunga berekeza muri Uganda abandi mu Rwanda.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com