Abanyamulenge batuye mu Bibogobogo na Sosiyete sivili ntibemeranya n’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) giherutse gutangaza ko kirimo kwica umusuzo abarwanyi ba Mai Mai, aho ivuga ko mu minsi mike ishize yishe abarwanyi 8 b’imitwe y’abamayimayi .
Umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo Socola ya 2 Maj Dieudonné Kasereka avuga ko bagabye ibitero bikomeye mu duce turimo ibirindiro by’umutwe wa Mai Mai Yakutumba na Mai Mai Kibukila ikicamo abarwanyi b’iyi mitwe 8. Iyi mitwe kandi Kasereka avuga ko usibye kuba yagabaga ibitero ku baturage batuye Gurupoma ya Bibogobobo yo muri Teritwari ya Fizi biganjemo Abanyamulenge ngo yanagabaga udutero shuma ku birindiro by’ingabo z’igihugu.
Nubwo avuga ibi ariko, abaturage batuye muri aka gace na Sosiyete Sivili babiteye utwatsi ndetse bavuga ko ibikorwa byo kubagirira nabi no kubahungabanyiriza umutekano bigikomeje mu mihana ituwe nabo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Raporo ya Sosiyete Sivili muri Fizi ivuga ko , nibura abanyamulenge 56 bamaze gushimutwa n’abarwanyi ba Mai Mai uhereye kuwa Gatandatu
Iyi Raporo ikomeza ivuga ko nko muri Sheferi ya Bivumu, umuyobozi wayo Makongo Bitandaro avuga ko umwana we yashimuswe ari kumwe n’abandi bantu 3 kugeza bakaba batazi irengero ryabo ndetse ngo ntibazi niba bakiri bazima. Yagize ati”Ibyo twiboneye n’amaso yacu mu gace ka Kirumbi na Nakiheli birababaje cyane. Twiboneye Ingabo za Congo n’abarwanyi ba Mai Mai bari kumwe ndetse urebye neza bisa naho ari abafatanyabikorwa”
Kuva tariki 13 Ukwakira 2021, ibiturage 13 by’Abanyamulenge bimaze gutwikwa. Binavugwako abantu 17 barimo abagore 3 bamaze kwicirwa muri ibi bitero. Abantu 7,000 bamaze kuva mu byabo no guhunga izi mvururu.