Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta unayoboye umuryango wa EAC, yatangaje ko itsinda ry’ingabo zihuriweho z’Ibihugu bigize uyu muryango rigomba koherezwa muri RDC guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhubanganya umutekano mu bice binyuranye birimo Bunagana iherutse gufatwa na M23.
Yabitangaje mu itangazo yanditse kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022, aho yagarutse ku myanzuro yafatiwe mu nama yahuje abakuru b’Ibihugu bigize EAC yateraniye i Nairobi tariki 21 Mata 2022.
Yibukije ko muri iyi nama hafatiwemo imyanzuro isaba imitwe yose iri muri RDC gushyira hasi intwaro ubundi ikayoboka inzira za politiki, ku buryo ikomoka muri iki Gihugu ijya mu biganiro n’ubutegetsi naho ikomoka hanze igahita itaha.
Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko tariki 14 na 15 Kamena 2022, yagiranye ibiganiro n’abakuru b’Ibihugu bya EAC kuri telefone bagaruka ku bikorwa by’umutekano mucye bikomeje kugaragara muri Congo.
Yavuze ko ibikorwa by’intambara biri kuba muri Congo bikomeje kuburizamo imyanzuro yagashwe n’abakuru b’Ibihugu, bityo ko hakenewe izindi mbaraga ziteganywa n’iyi myanzuro.
Yongeye gusaba iyi mitwe yose gushyira hasi intwaro ubundi ikayoboka inzira za politiki ariko ko kandi hagiye kwitabazwa imbaraga za gisirikare.
Agaruka ku bice bimwe birimo Ituri ndetse no mu bice byo Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru birimo Bunagana, Perezida Uhuru Kenyatta, yavuze ko hagiye kohereza iri tsinda kugira ngo bafashe FARDC na MONUSCO kwambura intwaro iyi mitwe.
Yagize ati “Ndamenyesha itangizwa ry’ibikorwa by’ingabo zihuriweho z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.”
Atangaje ibi nyuma y’iminsi micye umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FARDC, ufashe Umujyi wa Bunagana, ugakubita inshuro abasirikare ba FARDC bari barinze uyu mujyi bamwe bagahungira muri Uganda aho ubu bakinacumbikiwe barimo n’abakomerekeye ku rugamba bari kuvurirwa mu bitaro byo muri Uganda.
RWANDATRIBUNE.COM