Mu gihe amasaha umutwe wa M23 wahawe kugirango ube wavuye mu bice wigaruiye iminota mikeya,kuri ubu uyu mutwe ukomeje kwigarurira ibindi bice muri Teritwari ya Rutshuru.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Ruthsuru yanemejwe n’ibinyamakuru bitandukanye biri ku ruhande rwa Guverinma ya DRC, avuga ko kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2022, umutwe wa M23 wabashije kwigarurira gurupoma ya Tongo yose uko yakabaye ,ndetse ukaba ukomeje kwegera imbere usatira ibindi bice bikiri mu maboko ya FARDC.
Umutwe wa M23, ufashe aka gace kose nyuma y’imirwano ikomeye yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2022, ndetse abarwanyi bawo bakaba babashije kwinjira mu yindi gurupoma ya Bishusha berekeza mu gace ka Bwiza hafi ya Kitshanga, ahahoze ibirindiro bikuru by’umutwe wa CNDP ya Laurent Nkunda.
Abatuye muri gurupuma ya Bishusha , batangiye guhunga bava muri ako gace, berekeza Kitshanga na Masisi, aho bavuga ko ku mugoroba wejo tariki ya 24 Ugushyingo 2022, babonye abarwanyi benshi ba M23 n’ibikoresho bikomeye by’intambara, baje gutera inkunga abandi bari bahasanzwe, bafata icyerekezo kigana mu gace ka Bishusha-Bukombo na Kibirizi.
Aba baturage, bakomeza bavuga ko uko babonye abo barwanyi ba M23 ,mu minsi mike iri imbere muri utwo duce, hashobora kubera isibaniro ry’imirwano akaba ariyo mpamvu yatumye bakuramo akabo karenge hakiri kare.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com