Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 01 Werurwe 2024, hadutse ibihuha bivuga ko M23 Yaba igiye kwigarurira Bweramana n’ibindi bice biyegereye byo muri Masisi, bituma abaturage bose bahunga berekeza muri Minova na Kalungu muri Kivu y’amajyepfo.
Ibi byabaye bikaba bikekwa ko byakozwe n’abasirikare bo mu ngabo za Leta barashe amasasu menshi bashaka gutera ubwoba abaturage bo muri uyu mujyi muto wa Bweramana, kugira ngo babone uko basahura.
Ibyo byose ngo byatangiriye mu gace ka Nyabibale ahavugiye amasasu menshi yavugiye, aha hakaba ari mu kilometero kimwe uvuye I Bweramana.
Abaturage bo mu gace ka Bweramana, bakimara kumva amasasu yaturukaga I Nyabibale, bahise batangira kwiruka kibuno mpa amaguru berekeza muri Kivu y’amajyepfo.
Ni igikorwa cyatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa 01Werurwe 2024, kugeza na n’ubu, umutwe w’inyeshyamba za M23 ntacyo zari zabivugaho.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.com