Intumwa yihariye y’umunyamabanga w’Umuryango wabibumbye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Bintou Keita yasabye ko ubutumwa bw’uyu muryango ayobora muri RD Congo bwongerwa manda .
Kubwa Keita kongera manda ya MONUSCO ni ugutera ingabo mu bitugu ibikorwa byatangijwe na Guverinoma ya Perezida Tshisekedi byo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Bintu Keita yasobanuriye akana k’umutekano ka UN ko , ubu butumwa bwongerewe manda , buzakomeza gufasha mu bikorwa bya Gisirikare bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro.
Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo umwaka 2022 izakoresha ingengo y’imari nini mu bikorwa by’umutekano, Uburezi,ubuzima n’ibindi mu rwego rwo kwihutisha ubukungu bw’igihugu.
Ni kenshi abaturage ba DR Congo bakomeje kwigaragambya basaba ko ubu butumwa bwa UN muri Congo(MONUSCO) bwahavanwa aho bavuga ko ntacyo bumariye abaturage b’iki gihugu bakunze guhozwa ku nkeke no kwicwa n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwari ihakorera.