Umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita yishimiye imyanzuro y’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku bijyanye no gukuriraho ibihano DRC mu kugura intwaro, ndetse aboneraho no gusaba inyeshyamba za M23 Guhagarika ibikorwa byabo by’intambara ndetse bagahita basubira inyuma ntayindi nteguza.
Umuyobozi wa MONUSCO yagaragaje ibi nyuma yo gutangaza ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ubu yemerewe kugura intwaro cyangwa se kuzihabwa nk’inkunga, mugihe yari yarahagarikiwe kugura ibi bikoresho bya Gisirikare.
Uyu mwanzuro wo guhagarikirwa kugura ibikoresho bya gisirikare wari wafashwe kubera ko bamwe mu basirikare baLeta bashinjwaga Kugurisha intwaro n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri DRC, kandi iyi mitwe yarashinjwaga gukorera iyicarubozo abaturage bo muri iki gihugu.
Ni umwanzuro uvanyweho n’ubundi mu gihe iki gihugu kiri gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa DRC mu rwego rwo kubafasha kurwanya undi mutwe w’inyeshyamba wa M23, ibikoresho iyi mitwe iri gukoresha byose bikaba biri kuva mu ngabo za Leta FARDC.
Uyu muyobozi wa MONUSCO yaboneyeho gusaba inyeshyamba za M23 guhagarika imirwano ntayindi nteguza ndetse bagasubira inyuma nk’uko byatangajwe n’imyanzuro ya Luanda, ndetse n’ibiganiro bya Nairobi.
Umuhoza Yves
Bintu se afashwe niki? Ariwe se yadubira inyuma cg ararwana ku mugati no ku kaduruvayo ka monisko
Aha Bintu Keita arasobanura ko isi yahay’umugisha igikorwa cyo guhanaguraho uburenga-nzira bwo kubaho kw’aba Rwandofones muri DRC kuko intwaro karundura zabonetse,iki gitekerezo agihuriyeho na FDLR.ariko nizere ko atazaboroga kuko DRC ntirusha intwaro Hailles Salasiee wayoboraga Ethiopia