Mu Kanama ka L’ONI kabereye i Geneve, gashinzwe uburenganzira bwa muntu ku Isi, Intumwa y’umuryango wa L’ONI muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Bintou Keita, yamaganye ibikorwa bya Wazalendo by’urugomo bikorerwa abaturage bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Bintou Keita, yagize ati: “Ndamagana urugomo rwa Wazalendo, bakomeje kwica uburenganzira bw’ ikiremwa muntu mu bice bya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.”
Uyu muyobozi Kandi yanenze ko M23 yarenze ku Masezerano ya Luanda maze asaba ko izi Nyeshyamba zasubira inyuma.
Aho yakomeje agira ati: “M23 Biragaragara ku gishushanyo ko yarenze ku masezerano ya Luanda . Ibi rero bigaragaza ko muri kwangiriza uburengazira bwa Muntu.”
Ibi bibaye mu gihe kandi itsinda rya Wazalendo na FDLR ndetse na FARDC bashinjwa kwica abaturage b’Abatutsi mu bice bya Bugomba na Kabungu byo mu gace ka Rugari, aho byemezwa ko ubwo bwicanyi ba bukoze muri iri joro ryo kuwa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri.
Igihugu cy’u Rwanda nacyo cyagaragaje ko gihangayikishijwe n’ibikorwa bya Wazalendo na FDLR ku baturage ba Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ndetse n’umutekano w’u Rwanda.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com