Amakuru aturuka mu mujyi wa Butembo, aravuga ko abarwanyi ba M23 baba baramaze kugera muri aka gace nyuma yo gusesera bakahinjira rwihishwa.
Sosiyete Sivile ikorera mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru izwi nka” Les Forces Vives Du Nord Kivu” yatanze impuruza ivuga ko abarwanyi ba M23 bamaze guhindura impuzankano yari isanzwe ibaranga, maze bambara impuzankano isa neza n’igisirikare cya FARDC binjira mu mujyi wa Butembo biyoberanyije.
Edgard Katembo Mateso umuyobozi wambere wungirije wa Sosiyete sivile muri Kivu y’Amajyaruguru, mu kiganiro yagiranye n’itanagazamakuru ejo kuwa 18 Ugushyingo 2022 mu mujyi wa Butembo, yasabye abaturage batuye muri aka gace, kuba maso ngo kuko hari abarwanyi ba M23 bambaye impuzankano zisa neza niza FARDC bamaze gusesera muri Butembo.
Yagize ati:” Dufite amakuru ko mu ntangiriro z’iki cyumweru, abarwanyi ba M23 batangiye kwambara impuzankano zisa n’iza FARDC kandi ko hari bamwe bashoboye gusesera bakabasha kwinjira mu mujyi wa Butembo.”
Yakomeje asaba abaturage batuye muri uyu mujyi no mu nkengero zawo , kuba maso aho yemeza ko abarwanyi ba M23 bambaye impuzankano zisa n’iza FARDC, bamaze kugera mu mujyi wa Butembo mu rwego rwo kwiyoberanya no kwisanisha n’ingabo z’igihugu kugirango babashe kugera ku mugambi wabo bitabagoye.
Ati:” Murabe maso baturage bo muri Butembo umwanzi yamaze kubageramo, kandi mumenyeko ibibengerana byose atari zahabu.”
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
M 23 ishimire USA , Ububiligi, Ubufaransa n’Ubwongereza inkunga batanze mu kugaburira impunzi z’abanyekongo ba Kivu baba mu nkambi z’impunzi mu Rwanda, Uganda n’ahandi, ibabwire ko ariko igihe cyo kwigaburira ibivuye mu masambu yabo cyageze bityo ko abagenocidaire FDLR ataribo bakwiye gutungwa n’ibivuye mu masambu y’abanyekongo bahunze. Ko nkuko Manu iva mu ijuru yagezaho igahagarara ari nako impunzi z’abanyekongo ziba mu bihugu bituranyi bya DRC BADAKWIYE GUKOMEZA KUGABURIRWA BITWA IMPUNZI. Niba bashaka ko bava muri DRC niibabahe ubwenegihugu bw’ibihugu byabo ariho bajya gutura bareke kurwanira uburenganzira bwabo.