Repubulika ya Demokarasi ya Congo yakomeje gutunga agatoki ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ndetse yemeza ko igomba kuzana ingabo za SADC kugira ngo zibafashe iki gihugu kurasa inyeshyamba za M23 nk’uko iki gihugu kibitangaza, ndetse kikaba cyatangiye no kubishyira mu bikorwa.
Izi ngabo bikekwa ko ari izo mu muryango wa SADC zageze ku kibuga cy’indege mpuza mahanga cya Goma kuri uyu wa 24 Nyakanga ku mugoroba, ariko bigirwa ibanga na cyane ko byari bitaremezwa ko izi ngabo zemeye kuza muri iki gihugu.
Izi ngabo zigera kuri 600,zose zahise zijyanwa mu bice bitandukanye by’umujyi wa Goma aho biteganijwe ko zizajya ziva zigiye kureba imiterere y’urubuga rw’imirwano, k’uburyo abazaza nyuma bazaza bafite abo basanga kandi bahazi bakanagerageza kubasobanurira uko akarere gateye.
Umuvugizi w’inyeshyamba wa M23 mu bya Politiki Canisius Munyarugerero aganira na Rwandatribune.com yatangaje ko izi ngabo zaje zihishe ntakindi kizizanye kitari ukwica no gusahura kuko iyo baba bazanywe n’amahoro bari kuza ku mugaragaro bose babibona.
Izi ngabo ngo zitegereje ko ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EACRF , kuko zizarangiza manda yazo muri iki gihugu kuwa 01 Nzeri 2023 hanyuma izo ngabo nazo zigahita zisubira aho izi zihagurutse.
Byinshi kuri iyi nkuru reba iyo Video: