Ingabo z’u Burundi ziri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu butumwa bw’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu, zirashinjwa kwanga gutabara abaturage bari bazihungiyeho ubwo bagabwagaho ibitero n’inyeshyamba za Mai Mai.
Ni ibintu byabaye nyuma y’intambara yabereye ahitwa mu Nturo muri Msisi, ubwo inyeshyamba za Mai Mai, zakozanyagaho bamwe bashinja abandi kuba inyuma y’Abanyarwanda biza kurangira abaturage bahunze berekeza ku Ipeti ahaherereye ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’Amahoro.
Izi ngabo zahise zamaganira kure abo baturage bari baje bazihungiyeho, hanyuma nabo bakwira imishwaro kubera ko bari babuze iyo bava n’iyo bajya.
Izi ngabo kandi kuva zagera muri aka gace abaturage ntibigeze bazishimira dore ko bazishinja gukorana n’inyeshyamba zibamereye nabi zirimo;Nyatura na FDLR.
Ni kenshi kandi abaturage bakunze kuvuga ko aba basirikare ntaho bataniye n’ababangiriza, kuko kuva M23 yava muri ako gace, ubuzima bwongeye kuba bubi nka mbere aka gace katarafatwa na M23.
Nk’uko isoko ya Rwandatribune iri Muyange ibitangaza ngo izi ngabo zaje zunga mury’ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanije bo basa n’abataraje gutabara abaturage.
Iyi Soko yakomeje ivuga ko abaturage bakwiriye imishwaro kuko kugeza ubu badafite ubakira.