Umutwe wa M23 uravugwaho kuba ariwo ukigenzura umuhanda uzwi nka” Route National Nimero 2”uhuza Rutshuru n’umujyi wa Goma.
Umwe mu bacuruzi bakoresha cyane umuaka wa Bunagana utarashize amazina ye hanze, aheruka kubwira Radiyo Okapi ko abarwanyi ba M23 ,aribo bakignzura umuhanda Goma-Rutshuru mu buryo bwo kwiyoberanya, n’ubwo bigaragara ko ingabo za Uganda ,arizo ziwugenzura uhereye mu birometero 20 uvuye mu burengerazubaba bw’Umujyi wa Bunagana.
Uyu mucuruzi, yakomeje avuga ko Abarwanyi ba M23 bambaye imyenda ya gisivile, buri munsi bakora amarondo ku manywa na n’ijoro kuri uwo muhanda ndetse ko M23 ariyo icyakira imisoro ku binyabiziga byose bihanyuza ibicuruzwa.
Ati” “M23 ntaho yagiye iracyagenzura umuhanda Rutshuru-Goma. Kuhagera kwingabo za EAC ntacyo byahinduye kuko buri gihe iyo mpanyujije ibicuruzwa byanjye ntanga umusoro kuri M23 kandi no ku mupaka wa Bunagana ni uko bimeze M23 niyo yakira imisoro .”
Ni amakuru yemezwa n’igisirikare ndetse na Guverinoma ya DRC, avuga ko n’ubwo Umutwe wa M23 uvugako wasubiye inyuma ndetse bikagaragara ko Ingabo za EAC zagiye muri utwo duce, Abarwanyi ba M23 ngo nibo bakigenzura uduce twose twingenzi harimo n’umuhanda Goma-Rutshuru.
Kuwa 22 Mata 2023, Lt Col Constant Ndima Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru akaba n’Umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare muri iyo ntara, yavuze ko M23 ibeshya ko yasubiye inyuma kandi nyamara igifite ibirindiro muri utwo duce.
Ni ibirego M23 n’ingabo z’umuryango wa EAC bahakana, bavuga ko ari amakuru y’ibihuha kuko M23 imaze kuva mu duce twinshi duherereye muri teritwari ya Rutshuru na Masisi.
Kugeza magingo aya, , nta binyabiziga byemerewe kujya mu duce M23 iheruka kurekura, bidaherekejwe n’Ingabo z’Umuryango wa EAC zasigaranye Ubugenzuzi bw’utwo duce.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com