Imirwano irakomeje hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na FDLR,CMC Nyatura, APCLS n’Abacancuro b’Abazungu muri Teritwari ya Ruthsuru na Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibinyamakuru byo muri DRC bibogamiye k’ubutegetsi, byazindutse bisohora inkuru zivuga ko M23 yamaze kubona intwaro zikomeye zirimo izirasa za Bombe mu ntera ndende n’izindi ,kugirango ubashe gukomeza guhangana na FARDC iheruka kuzana intwaro zikomeye ku mirongo y’urugamba.
Aya makuru, akomeza avuga ko M23 yamaze gushyinga intwaro za rutura muri posisiyo ya Kitobo ,kugirango ibashe guhangana na FARDC iri gukoresha intwaro ziremereye mu kurasa za bombe ku birindiro byayo biherereye muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi.
M23 kandi, ngo ishaka kuringaniza ibushobozi bwayo na FARDC ku birebana n’ intwaro ziremereye zifite ubushobozi bwo kurasa mu ntera ndende, kuko byagaragaye ko kuri iyi ngingo FARDC iri kuyirusha, n’ubwo ntacyo birahindura ku duce M23 yamaze kwigaruri ,aho FARDC ifatanyije na FDLR bashaka kutwisubiza ariko bikaba bikomeje kubanira.
FARDC ifatanyije na FDLR,CMC Natura, APCLS n’abacancuro b’Ababazungu , bamaze iminsi basuka za bombe mu duce tugenzurwa na M23 by’umwihariko mu gace ka Kichanga muri Teritwari ya Masisi n’ahandi muri Territwari ya Rushutshuru, ariko kugeza ubu ntibarabasha kwambura M23 agace na kamwe.
M23 iheruka gusohora itangazo imenyesha imiryango mpuzamahanga ,ko bombe nyinshi ziraswa na FARDC ziri kugwa mu duce duherereyemo abaturage bigatuma bahasiga ubuzima , kwangiza imitungo yabo abandi bhagunga, bityo ko nayo igiye gutangira kwirwanaho kinyamwuga no kurinda abaturage mu duce twose igenzura.
(Soma)