Umutwe wa M23 , uravugwa ho gukaza ibirindiro byawo biherereye muri teritwari ya Masisi mu gace ka Bashali mu rwego rwo kwitegura kongera kubura imirwano.
Sosite Sivile ikorera muri Cheferi ya Bashali, yatanze impuruza kuri FARDC, ivuga ko Umutwe wa M23 uri kongera umubare w’Abarwanyi bawo muri ako gace .
Iyi Sosieyete Sivile, ikomeza ivuga ko kuri uyu wa 14 Kamena 2023 mu duce twinshi tugize Gurupoma ya Bashali-Mokoto na Bashali-Kaembe muri teritwari ya Masisi, hagaragaye Abarwanyi benshi ba M23 .
Tobirwakyo Kahangu Toby Umuyobozi w’iyi sosiyete sivile “yatangaje ko guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Abaturage batunguwe no kuzinduka babona Abarwanyi ba M23 benshi baza muri utwo duce bikoreye ndetse banahetse intwaro n’amasasu biremereye.”
Yakomeje avugako aba barwanyi ba M23, bari kuza baturutse mu duce dutandukanye two muri Cheferi ya Bwito iherereye muri teritwari ya Rutshuru, bagacengera berekeza mu gace ka Bashali ho muri teritwari ya Masisi aho bari gutegura kongera kubura imirwano no gukaza ibirindiro byabo muri teritwari ya Masisi.
Twageregeje kuvugana na Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare kugirango agire icyo abivugaho, nti yabasha kuboneka ku murongo wa telephone kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Gusa , Umutwe wa M23 nti wakunze kenshi kwemeranya n’ibyo Sosiyete Sivile zo muri DR Congo ziwuvuga ho, ngo kuko zahindutse ibikoresho bya Guverinoma y’iki gihugu, hagamije kuwusebya no kuwuharabika.
K’urundi ruhande ariko,ibyatangajwe na Sisiyete Sivile ikorera mu gace ka Bashali muri teritwari ya Masisi, bihuye n’ibiheruka gutangazwa na Jean Pierre Bemba Minisitiri w’Ingabo za FARDC , mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2023.
Icyo gihe , Min Jean Pierre Bemba , yavuze ko M23 itasubiye inyuma ngo ive mu bice byose yari yarigaruriye muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, ahubwo ko uyu mutwe uri kongera umubare w’Abarwanyi bawo n’Ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro ziremereye n’amasasu yazo , mu rwego rwo kongera kubura imirwano.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com