Abanyekongo batuye muri Teritwari ya Masisi , bavuga ko Umutwe w M23 uri kurwana ufite intego yo kwigarurira ibinombe by’amabuye y’agaciro biherereye mu gace ka Rubaya mu gihe waba ubashije gufunga umuhanda Sake-Rubaya.
Aba banyekongo , bakomeza bavuga ko kuri uyu wa 7 Gashyantare 2023 haramuste imirwano hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na FDLR ,CMC Nyatura, APCLS na Mai Mai kabido mu gace ka Karenga no mu misozi ya Ruvunda .
Agace ka Kerenga haherereye muri Pariki ya Virunga , kakaba kegeranye na Sake mu birometero 30 uvuye mu mujyi wa Goma.
Abakurikiranye iyo mirwano, babwiye itangazamakuru ryo muri DRC ko umutwe wa M23 ushaka gufunga umuhanda Sake-Rubaya ,kugirango ubashe kugenzura ibinombe by’amabuye y’agaciro biri mu gace ka Rubaya ho muri Teritwari ya Masisi.
Umwe mu bahungiye mu gace ka Sake, yabwiye itangazamuru ko naho badatekanye ndetse ko bafite igihunga biturutse k’ urusaku rw’imbunda ziremeye rwatangiye mu masaha y’igitondo kugeza kuri uyu mugoroba.
Amakuru dukesha imboni yacu iri mu gace ka Sake ,avuga ko abahatuye basanzwe bafite imiryango mu mujyi wa Goma, batangiye guhungira muri uwo mujyi bitewe no kwikanga imirwano hagati ya M23 na FARDC ishobora kubura muri Sake igihe icyaricyo cyose ,kuko ikomeje kuhasatira .