Imirwano irakomeje hagati ya M23 na FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR, CMC Nyatura,n, APCLS Nytura n’abacanshuro b’Ababazungu muri teritwari ya Masisi
Nyuma yaho umutwe wa M23 wigarurirye ibice byinshi muri teritwari ya Rutshuru ndetse bikemezwa ko ubu iyi teritwari hafi ya yose iri mu bugenzuzi bw’uyu mutwe, ubu M23 igerereye teritwari ya Masisi ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, M23 yashize umurego mu kwigarurira ibice byinshi biherereye muri teritwari ya Masisi, bitewe n’uko FARDC , Abacancuro b’Ababazungu ,FDLR ,Nyatura n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai bananiwe kuyihagarika.
UbuM23 iragenzura ibice bitari bike muri teritwari ya Masisi birimo, Kichanga, Mweso,Kilorirwe, Ipeti,Burungu,Kinigi,Katembe, Mukoto,Neenero,Malehe, Busumba, Mushaki ,Rubaya n’ahandi…
M23 kandi, iragenzura umuhanda Sake-Masisi byatumye n’umuhanda Goma- Masisi ufungwa bigatuma ibikorwa by’ubucuruzi hagati ya Goma-Masisi bihungabana .
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari a Masisi, avuga ko n’umuji wa Sake wugarijwe k’uburyo isaha iyariyoyose M23 ishobora kuwigarurira.
Aya makuru, akomeza avuga ko M23 itahagarayiye aho kuko iri gukomeza yerekeza imbere muri teritwari ya Masisi .
Ababyibinoye n’amaso , bemeza ko M23 iri kurwana yihuta ndetse ko mu gihe yakomeza kugendera kuri uyu muvuduko, mu gihe gito yaba imaze gufat igice kinini cya Masisi.
M23 ivuga ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, bari bamaze igihe bagaba ibitero no kurasa za bombe mu duce igenzura nka Kichanga, Mweso, Kilorirwe n’ahandi ,zikica abaturage b’inzirakarengane, aribyo byatumye nayo yirwanaho ikongera kwigarurira utundi duce muri teritwari ya Masisi.
M23 kandi, yongeraho ko ubutegetsi bwa DRC bukomeje kwinangira bwanga ibiganiro bigamije kugarura amahoro no kutubahiriza imyanzuro ya Nairobi na Luanda, ahubwo bukaba bwarahisemo gukomeza intambara.
M23, ikomeza ivuga ko mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa budashaka kuyitega amatwi ngo bagirane ibiganiro, izakomeza kurwana kugeza igeze ku ntego zayo zose zigamije kurengera no guharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
M23 kandi, yongeraho ko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo aribo bayishotora ndetse ko igihe cyose bazajya bayigabaho ibitero , bizajya bituma yigarurira utundi duce bakoresha mu gutegura no kuyigabaho ibyo bitero.