Sosiyete Sivile yo muri teritwari ya Rutshuru , ivuga ko umutwe wa M23 uheruka kwinjiza abandi barwanyi bashya bagera kuri 300 nyuma yo kurangiza ’imyitozo ya gisirikare .
Aya makuru ,akomeza avuga ko aba barwanyi bashya ba M23 abanshi muri bo ari abaturutse muri teritwari ya Masisi na Rutshuru ndetse ko ubu bakambitse mu kigo cya gisirikare mu cya M23 giherereye mu gace ka Tshanzu muri teritwari ya Rutshuru, aho bashobora kuva berekeza mu gace ka Kibumba.
Guverinoma ya DRC, iheruka gutangaza ko umutwe wa M23 wavuye mu tundi duce muri teritwari ya Masis, ugamije kwisuganya ,mu rwego rwo kwitegura ibindi bitero ushobora kugaba kuri FARDC mu minsi iri imbere .
DRC kandi ,ivuga ko umutwe M23 uri gukangurira urubyiruko kuwiyungaho mu duce twa Masisis,Ritshuru n’umujyi wa Goma.
Kugeza ubu, impande zombi (FARDC na M23) zikomeje kwitegura imirwano ishobora kongera kubura igihe icyari cyose, dore muri iyi minsi bivugwa ko imirwano yabaye ihagaze, buri ruhane ruri gushinja urundi ubushotoranyi no kutubahiriza umwanzuro wo guhagarika imirwano.