Umutwe wa M23 uravugwaho kwisubiza agace ka Bukombo gaherereye mri Cheferi ya Bwito ho muri teritwari ya Rutshuru intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Sosiyete Sivile ikorera muri teritwari ya Rutshuru, yatanze impuruza kuri Guverinoma ya DRC ,ivuga ko Umutwe wa M23 wongeye kwisubiza agace ka Bukombo Centre ndetse ko uyu mutwe watangiye ibikorwa byo gukaza ibirindiro byawo muri ako gace.
Iyi sosiye Sivile, ikomeza ivuga ko Abarwanyi ba M23 bateye agace ka Bukombo centre bigabanyije mu matsinda ane birangira birangiye bakishubije ndetse ko ubu aribo bahagenzura .
Iyo yosiseye Sivile ivuga ko ,Itsinda rya mbere ry’Abarwanyi ba M23 ryaturutse mu gace ka Mulimbi rinyuze Kashavu, irindi rituruka mu gace ka Shonyi na Kavumu mu gihe irindi ryaturutse mu gace ka Bishusha na Kazimba bose berekeza muri Bukombo centre.
Iyi sosoieye Sivile, yongeyeho ko iyi mirwano yatumye abaturage benshi bahunga berekaza Nyanzale, Katsiru na Mashango .
Amakuru dukesha imboni ya Rwandatribune. Iherere muri teritwari ya Rutshuru, avuga ko muri teritwari ya Rutshuru by’umwihariko muri Bukombo, hamaze igihe harahindutse isibaniro ry’imirwano.
Aya makuru akomeza vuga ko byose byatangiye nyuma yaho imitwe yitwaje intwaro ya FDLR, CMC Nyatura,APCLS , Nyatura Abazungu n’iyindi yibumbiye mu kiswe “Wazalendo”, igabye ibitero muri Cheferi ya bwito mu gace ka Bukombo igamije kuhasubiza mu bugenzuzi bwa FARDC basanzwe bakorana.
Aya makuru ,akomeza avuga ko , Abarwanyi ba M23 bahise bamenya iby’iki gitero, bahita berekeza muri aka gace bagamije kuburizamo uwo mugambi.
Mu mirwano ikomeye yabahanganishije ejo kuwa 13 Nyakanaga, yaje kurangira M23 isubije inyuma ibi bitero byose ndetse bikavugwa ko abarwanyi b’uyu mutwe batigeze basubira inyuma, ahubwo bahise baguma muri ako gace kugirango bakomeze gucungira hafi iyo mitwe ya Wazelendo igishaka gusubira muri uko gace.
Binyuze mu ijwi rya Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare mu kiganiro aheruka kugira na Rwandatribune.com , yavuze ko M23 itazakomeza kwihanganira imitwe ya FDLR na Nyatura imaze iminsi iri kugaba ibitero mu duce M23 yarukuye igamije kutwisubiza , maze ikica Abaurage ndetse igasahura n’imitungo yabo.
Maj Willy Ngoma , yakomeje avuga koM23, itazemera ko iyo mitwe ifatanyije n’Ingabo za Leta FARDC basubira mu bice M23 yarekuye ikabisiga mu bugenzuzi bw’Ingabo za EAC ndetse ko bazakomeza kurinda abaturage baherereye muri utwo duce bakomeje kwibasirwa n’iyo mitwe by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi badsiba kwicwa no gusahurwa imitungo yabo.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com