Amakuru yo kwizerwa aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ,avuga ko iki gihugu cyaba kigiye guhabwa ubufasha na Misiri mu byagisirikare, mu rwego rwo guhangana n’umutwe wa M23 umaze igihe warazengereje ingabo za FARDC.
Ni nyuma yaho ku munsi wejo tariki ya 24 Mata 2023, Hesham El Mekwad Ambasaderi wa Misiri muri DRC ufite icyicaro mu mujyi wa Kinshasa, yagiranye ibiganiro by’ihariye na Jean Pierre Bemba minisitiri wungirije w’Ingabo za DR Congo(FARDC).
Ibinyamakuru byo muri DRC, byahishuye ko mubyo Ambasaderi Hesham El Mekwad yaganiriyeho na Jean Pierre Bemba, bibanze cyane ku kizazo cy’Umutwe wa M23.
Muri ibyo biganiro Amasaderi Hesham El Mekwad, yabwiye Jean- Pierre Bemba ko igihugu cye cya Misiri, cyiteguye gufasha DRC kurinda ubusugire bwayo no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ,ibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ambasaderi Hesham El Mekwad yakomeje avuga igihugu cya Misiri , kiteguye ndetse ko cyizakomeza kuba k’uruhande rwa DR Congo, ku ngingo irebana no guhanga n’uwari wese ushaka guhungabanya ubusugire bwayo n’ibindi bibazo birebana n’umutekano iri kunyuramo muri ibi bihe .
Ati:”Misiri yiteguye gufasha DRC kurinda Ubusugire bwayo ,kandi izakomeza kuba k’uruhande rwayo ku birebana n’umutekano mucye uyugarije mu burasirazuba ,binyuze mu masezerano ya gisirikare hagati ya Caire na Kinshasa ibihugu byombi bizungukiramo.”
Ambasaderi Hesham El Mekwad, yongeye ko igihugu cye cya Misiri ,kigomba guha agaciro ayo masezerano amaze igihe, muri iyi minsi DR Congo yugarijwe n’ikibazo cy’umutekano mucye, avuga ko giterwa n’imitwe y’inyeshamba irwanya Ubutegetsi bwa Kinshasa.
Nyuma y’amagambo ya Ambasaderi Hesham El Mekwad, Abanye congo batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga,bemeza ko ubufasha Misiri yemereye DRC mu byasirikare, nta kindi bugamije atari ukurwanya umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi , bakabishingira ku kuba Ambasaderi Hesham El Mekwad, yibanze cyane ku mitwe irwanya ubutegetsi bwa DRC ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu bo bemeza ko nta wundi atari M23 imaze igihe ihanganye na Kinshasa.
Imvugo ya Ambasaderi Hesham El Mekwad kandi, ihuye neza n’ibyo Abategetsi ba DRC bamaze igihe bavuga, aho bakuze gushimangira ko M23 ari umutwe w’Abanyamahanga bavogereye ubusugire bw’igihugu cyabo ndetse ko badateze kugirana ibiganiro nawo ,ahubwo ko bazawurwanya kugeza bawutsinsuye ku butaka bwa DRC.
Ni mu gihe indi mitwe nka Nyatura, Mai Mai, FDLR n’iyindi, idafatwa na Kinshasa nk’imitwe irwanya ubutegetsi bwayo, nk’uko biheruka kwemezwa na Perezida Tshisekedi ubwe, wagaragaje ko ikibazo gikomeye DRC ifite ari M23.
Ibi ,birashimangirwa no kuba iyi mitwe yose isigaye ikorana byahafi na FARDC mu kurwanya M23 ndetse mu Ntekonshingamategeko y’iki gihugu, hakaba hari gusuzumwa umushinga w’itegeko, wemerera abarwanyi b’iyi mitwe, kujya mu Nkeragutabara z’igihugu ngo kuko yagaragaje gukunda no kwitangira igihugu.
Gusa Amasaderi Hesham El Mekwad, yirinze gutangaza niba ubwo bufasha bushingiye ku kohereza ingabo za Misiri mu burasirazuba bwa DRC gufasha FARDC guhangana n’iyo mitwe yagarutseho cyangwa se ari ubufasha bushingiye ku guha FARDC intwaro.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com