Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron uherutse gutangaza ko azagirira uruzinduko rw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 05 Werurwe , biravugwa ko ashobora kwakirizwa imyigaragambyo imwamagana, azira ko afitanye umubano n’u Rwanda.
Uyu mu Perezida byari biteganijwe ko kucyumweru aribwo azagera mu murwa mukuru Kinshasa, ariko abaturage bo muri iki gihugu batangiye kumushinja ubugambanyi buvanze n’uburyarya ngo kuko avugana neza n’igihugu cy’u Rwanda.
Abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta ndetse na Sosiyete Sivile batangiye guhamagarira abaturage kuzitabira iyi myigaragambyo bise iyo kwamagana uburyarya bw’Ubufarasa ku gihugu cyabo.
Si uyu mu Perezida gusa aba baturage bo muri Congo bahagurutse bagiye kwamagana gusa, kuko mu minsi yashize bari bahagurukijwe no kwamagana ingabo za EAC bazishinja kutarwanya inyeshyamba za M23 zari zihanganye na Leta yabo.
Ibyo babikoze nyuma yo kwamagana ingabo z’umuryango w’Abibumbye zibarizwa muri iki gihugu nazo bazishinjwa kutagira icyo zikora kugira ngo umutekano wo mu burasirazuba bwa DRC ugerweho.
Aba banye congo kandi bateguye iyi myigaragambyo yo kwamagana uyu mu Perezida mu gihe inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira hafi ½ cy’intara ya Kivu y’amajyaruguru. Izi nyeshyamba abanyecongo bakaba bashinja Leta y’u Rwanda gufasha izi nyeshyamba, ibintu iki gihugu cyahakanye cyivuye inyuma.
Umuhoza Yves