Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko ingabo z’iki gihugu zamaze kugera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), aho zagiye guhangana n’imitwe yitwaje intwaro imazeyo igihe.
Igitangazamakuru Nile Post kivuga ko amakuru yizewe gifite ari uko izi ngabo “zitaziwe umubare” zoherejwe mu bice bya: Kasindi, Butembo na Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru tariki ya 17 Gicurasi 2021.
Ngo gahunda y’izi ngabo ziyobowe na Maj. Gen. Kayanja Muhanga usanzwe ari komanda w’umutwe w’ingabo za Uganda zirwanira mu misozi, ni ukurandura imitwe ishobora guhungabanya umutekano wa Uganda.
Amakuru yabanje kumenyekana yavugaga ko muri Beni haherutse kubakwa ikigo cya gisirikare gikomeye cy’ingabo za Uganda cyo guteguriramo ibikorwa byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
Gen. Muhanga ngo yaba aherutse koherezwa muri Beni kugira ngo agenzure uko umutekano uhageze muri RDC n’uko igikorwa cyo kubaka iki kigo kiri kugenda.
Ku rundi ruhande bikavugwa ko yaba yaroherejwe muri RDC na Perezida Yoweri Museveni kugira ngo amenye icyo ingabo za Uganda zisabwa kugira ngo zikorere muri RDC.
Muri ubu busesenguzi Gen. Muhanga yagombaga gukora, harimo kumenya umubare w’ingabo n’imodoka za gisirikare bugomba koherezwa mu burasirazuba bwa RDC.
Aya makuru amenyekanye hashize amasaha make Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso atangarije Reuters ko nta basirikare bazohereza mu burasirazuba bwa RDC.
Gen. Byekwaso yatangaje ko icyo ingabo za Uganda na RDC zemeranyije ari uguhanahana amakuru yerekeye ubutasi n’ubundi bufatanye ariko “butari ukohereza ingabo”. (https://conversionwise.com)