Umwuka mubi uri hagati y’igihugu cy’u Rwanda na DRC, ushobora kubyara intambara ikomeye ndetse ishobora no gufata n’akarere kose nk’uko byatangajwe n’intumwa y’umuryango w’Abibumbye muri DRC ,akaba n’umuyobozi wa MONUSCO madame Bintou Keita.
Ibi biri mu magambo yagarutsweho n’uyu muyobozi, kuri uyu wa 11 Ukuboza ubwo akanama k’Umutekano ka Loni kasuzumaga ibijyanye n’umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo n’aho MONUSCO igeze ivana ingabo zayo muri Congo nk’uko byemejwe.
Madame Bintou Keita yavuze ko umwuka ukomeje kugenda umera nabi muri Congo mbere y’iminsi mike ngo habe amatora ya Perezida, by’umwihariko kubera imirwano ihuje ingabo za Leta na M23.
Madame Keita yavuze ko igiteye inkeke ari uko umubano w’u Rwanda na Congo ukomeje kwangirika bitewe n’iyo ntambara, aho Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, nyamara narwo rukabihakana ahubwo rukayishinja gukorana na FDLR.
Yagaragaje ko uwo mwuka uganisha habi umubano w’ibihugu byombi ku buryo hashobora kuvamo intambara irimo n’u Burundi, ndetse bikaba bishobora gufata akarere kose.
Yagize ati: “ Umwuka mubi uri hagati ya RDC n’u Rwanda warushijeho kuba mubi, ibintu byongera ibyago byo guhangana ndetse ikaba ishobora no kwinjira mo ibihugu byose byo mu karere.”
Madame Keita akomoje k’u Burundi nyuma y’iminsi bushinjwa kurwana ku ruhande rw’ingabo za Congo hamwe n’indi mitwe nka FDLR, bagamije gusubiza inyuma M23.
Nubwo Congo n’u Burundi batabyemeza cyangwa ngo babihakane, hashize iminsi hagaragazwa amafoto ya bamwe mu basirikare b’u Burundi bafashwe cyangwa biciwe ku rugamba na M23.
Hari n’amajwi y’abasirikare b’u Burundi muri Congo yumvikanisha ko boherejweyo batabyishimiye, ku buryo ibibazo byose byashwanisha u Rwanda na Congo, byanze bikunze n’u Burundi bwabyisangamo.
Icyakora iby’iyi ntambara bigarukwaho mu gihe ubutegetsi bwa Congo bumaze igihe buvuga ko bushaka guhangana n’u Rwanda, ikibazo n’u Burundi bushobora kwisangamo, kubera imikoranire bafitanye na Congo.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com