Minani Jean Marie Vianney yabaye yagaragaje ko ashaka gusohoka mu bikorwa byo kurwanya Leta y’u Rwanda agatahuka mu rwamubyaye.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook, Dr.Minani Jean Marie Vianney wari ukuriye inama y’ubutegetsi y’umutwe w’abarwanyi ba FPP ABAJYARUGAMBA, yamaze gutangaza ko ntaho agihuriye n’uyu mutwe.
Abamukurikiye ku mbuga nkoranyambaga bamwakirije yombi bamumenyesha ko nubwo yiyambuye ububashya yari afite kuri uyu mutwe ariko atazabura kuryozwa ibyaha by’intambara uyu mutwe ukomeje gukora mu gace ka Binza na Busanza ho muri Teritwari ya Rutchuru, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Ku wa 28 Mutarama 2015 hasohotse itangazo Rwandatribune ifitiye kopi, rivuga ko ishyaka ISANGANO ARRDC Abenegihugu rikuriwe na Minani Jean Marie Vianney, rishinze umutwe w’ingabo ukuriwe na Col.Amani Simplice wungirijwe na Lt.Col Kanuma, naho Umuvugizi akaba Cpt Mayanga, aba barwanyi biyunze na Minani ubusanzwe babarizwaga mu mutwe wa Mai mai Soki wari warashinzwe na Maj.Sangano Musuhuke wari warigumuye muri FDLR, nyuma akaza kwicwa.
Benshi mu barwanya Leta y’u Rwanda harimo uwitwa Mukiza Heslon uzwi ku mazina ya King Mashira banyomoje Minani Jean Marie Vianney bavuga ko bisomeye amatangazo ye ndetse bunva n’ibiganiro yagiye atanga ku maradiyo avuga ko yashinze igisirikare, bityo bakaba basanga uyu mugabo ashobora kuba agiye kwitahira mu Rwanda akaba ari yo mpamvu ari kwihakana uyu mutwe wa FPP ABAJYARUGAMBA.
Umwe mu barwanyi b’uyu mutwe wa FPP Abajyarugamba ufite ipeti rya Majoro utashatse ko amazina ye atanganzwa, yabwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune ko Minani yababereye igisambo ko ndetse ubwo yari aherutse kubasura muri 2016 mu cyicaro cyabo kiri ahitwa Busesa, batunguwe nuko yabatse itike imusubiza mu Budage kandi bari bazi ko avuye i Burayi abazaniye ubufasha.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM