None kuwa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo ubaye umunsi wa 4 kuva M23 itangaje ko ihagaritse imirwano n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko yari imaze kubisabwa n’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateraniye i Luanda kuwa 23 Ugushyingo 2022.
N’ubwo bimeze gutya, umwe mu baturage batuye mu gace ka Biruma kari mu tugenzurwa n’uyu mutwe bavuga ko basanga M23 izagorwa n’icyemezo cyo guhagarika imirwano mu gihe hatagira izindi ngamba zifatirwa imitwe ya Mai Mai na FDLR badahwema kuyigabaho ibitero by’ubushotoranyi.
Uyu muturage waganiriye n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP , avuga ko M23 igaragaza ubushake bwo guhagarika imirwano nyamara igasa n’iryamiye amajanja kuko isaha n’isaha FDLR n’Imitwe y’Aba Mai Mai badahwema kuyigabaho ibitero bigamije kwisubiza bimwe mu birindiro yabambuye.
Yagize ati:”Mu gihe cy’Ijoro, Imodoka za M23 hari ubwo zitegwa ibico nk’aho biheruka kubera ni mu gace ka Kinyandonyi muri Teritwari ya Rutshuru, hashobora kuba hari n’abaguye muri iki gico nubwo njye byangora kubimenya”
Uyu muturage akomeza avuga ko M23 ikomeje guhura n’ibikorwa by’ubushotoranyi bw’imitwe y’inyeshyamba nk’ibi. Akomeza avuga ko kuwa 26 Ugushyingo 2022, mu gitondo, nyuma y’uko M23 itangaje ko ihagaritse imirwano, abarwanyi ba Mai Mai bategeye abasirikare bayo mu gace ka Kisharo bakarasana kugeza abantu 6 b’abasivili baguye muri iyo mirwano.
Amakuru akomeza avuga ko, kugeza ubu mu buce nka Kibumba , Ingabo za FARDC nazo zigiye imbere aho zirirwa zicungana amaso ku maso n’abarwanyi b’uyu mutwe barinze inkengero z’uduce twose ugenzura.
Ubwo umutwe wa M23 wahishuraga ko udateze kuva mu bice wafashe nk’uko wabitegetswe n’Inama ya Luanda, wasobanuye ko ntaho bafite ho kujya basize iwabo, kuko ngo’ Badateze kujya kubana n’inyamaswa muri Sabyinyo basize iwabo”
Guverinoma ya Congo nayo isa n’iyinangiye yongeye kwanga gutumira uyu mutwe mu biganiro byabereye i Nairobi none kuwa 28 Ugushyingo, 2022 ivuga ko mu gihe utaremera kuva mu bice wafashe uzakomeza kwitwa umutwe w’Iterabwoba ku butegetsi bwa Kinshasa.