Brd Gen Markitozo wari umwe mu bayobozi bakomeye b’Umutwe wa Nyatura APCLS ufasha FARDC kurwanya M23, yicanywe n’abasirikare babiri bari bashinzwe kumurindira umutekano .
Imboni ya Rwandatribune.com iri muri teritwari ya Masisi, ivuga ko Brd Gen Marktizo yishwe ku mugoroba w’ejo kuwa 29 Gicurasi 2023, mu gico yatezwemo na bagenzi be.
Yavuze ko yaguye muri iki gico bagahita bamumishaho urufaya rw’amasasu ahita ahasiga ubuzima.
Iyi mboni ya rwandatribune.com ivuga ko mu busesenguzi bwayo isanga uyu ari umutego watezwe na Gen Janvier,Umugaba mukuru wa Nyatura APCLS kuko hari amakuru avuga ko batumvikanaga.
Mbere y’uru rupfu, Gen Janvier yatumijeho aba Komanda bose ba Nyatura APCLS bakorera mu gace ka Sake ho muri Teritwari ya Masisi , abasaba kwerekeza ahitwa Nyabyondo kugirango bakorane inama.
Ubwo Br Gen Marktizo yavaga muri iyo nama asubiye mu birindiro bye biherereye mu gace ka Sake, yarasiwe ahitwa Bukombo mu gico yari yatezwemo na bagenzi be bari bayobowe na komanda Kagiri.
Aya makuru ,akomeza avuga ko Brd Gen Markizo yishwe ku mabwiriza ya shebuja Gen Janvier Umugaba mukuru wa Nyatura APCLS, ngo kuko muri ibi bihe yari atakimufitiye ikizere.
Imboni ya rwandatribune muri Teritwari ya Masisi, ivuga ko mur iyi minsi mu mutwe wa Nyatura APCLS huzuyemo urwikekwe no kutumvikana biturutse ku kurwanira amafaranga n’indi mitungo bamaze igihe basahura muri teriritwari ya Masisi.
Gen Janvier kandi, yatangiye kutumvikana na bagenzi be, nyuma y’aho atangiye kurema indi mitwe ishamikiye kuri Nyatura APCLS agamije kuyikoresha mu gushaka indonke , ibintu atumvikanyeho na Br Gen Markito wasaga n’uwigometse ari na byo byaje kumuviramo kwicwa.
Biravugwa ko imirwano ishobora kwaduka hagati mu bagize Umutwe wa Nyatura APSLC, bitewe n’uko bamwe mu bakomanda b’uyu mutwe bari gukubita agatoki ku kandi ,bavuga ko bagomba guhorera Brd Gen Markizo byaba ngombwa bakitandukanya na Gen Janvier Umugaba mukuru w’uyu mutwe.
Gen Markizo, ni umwe mu bahanganye bikomeye n’umutwe wa M23 ayoboye Abarwanyi ba Nyatura APCLS barimo barwana ku ruhande rwa FARDC muri teritwari ya Rutshuru na Masisi.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Aba ba types ba Nyatura barabatawanyikishije karahava.Uwamwishe we kumumenya ntibigoye.Mu butabera baravuga ngo:qui profite le crime?nimubona igisubizo muranamenya uwamwivuganye kdi ntari kure cyaneee!
Ndakuzi ubwo ariwowe hari uwo ushaka kubyegekaho kandi yishwe na janvie
This Kadogo always talk shit. You seem to be foolish. Shame on you Kadogo.
Shis kadogo has no shame
@Ntare ya Sarambwe& Rubayiza. Jyewe hari umuntu nigeze mvuga? Navuze ko iyo icyaha cyakozwe bareba ababifitemo inyungu.Niba Ari Gen Janvier, jye ndinde wo kubihakanya?Niba kandi musanga harubdi ubifitemo inyungu utari Janvier, murumva rwose ko mumpora ubusa bagenzi! Harubwo nigeze muvuga ko yishwe na M23, Fdrl cg abandi? Navuze gusa ko uwamwishe ari ufite inyungu nyinshi mu rupfu rwe.
Hhhh!!Aho ngewe ndemeye uransinzep!Urubanza nduvuyeHhhh!!Aho ngewe ndemeye uransinzep!Urubanza nduvuyemo