Mu mirwano ihanganishije M23 n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zihuje imitwe y’inyeshyamba 6, FARDC yatangiye kurasa ku birindiro bya M23 i Thsanzu na Runyoni ikoresheje kajugujugu z’intambara.
Bamwe mu baturage batuye muri utu duce tw’imisozi miremire, babwiye imboni ya Rwandatribune ko batangiye guhunga bava Tshanzu na Runyoni aho kuri ubu bahungiye ahitwa Ntamugenga.
Bivugwa ko FARDC yitabaje izi ndege z’intambara nyuma yo kurushwa imbaraga na M23 yari imaze gufata lokarote za Shangi, Rubona na Kinihira ndetse hakaba haburaga gato ngo bafate n’umusozi wa Mbuzi uriho ibirindiro bya FARDC.
Kugeza ubu M23 iracyagenzura imisozi ya Rubona na Kasebeya, nubwo bashobora kuyamburwa isaha n’isaha n’ingabo za Congo Kinshasa zatangiye gukoresha ibikoresho bihambaye.
Imirwano hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura kuwa Kane w’iki cyumweru. FARDC yashinje M23 kuba ariyo yarenze ku mabwiriza bari bagiranye yo guhagarika intambara ubwo yarasaga abasirikare ba Leta bari ku irondo nkuko byatangajwe na Lt Col Guilluamme Ndjike Kaiko uvugira Ingabo za Congo Kinshasa muri Operasiyo SOCOLA II.