Ingabo za MONUSCO zataye inkambi y’impunzi ya Kinyamahura zarindaga, zitererana abo zari zishinzwe kurinda ku bwo gutinya imirwano yari ihanganishije M23 na FARDC hafi y’iyo nkambi.
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 7 Kamena 2022 nibwo imirwano yakomereje mu gace ka Bugusa, Runyoni na Tshanzu, ihanganishije FARDC na M23.
Ingabo za FARDC zari zatewe ingabo mu bitugu n’indege za MONUSCO zarasaga ibisasu bikomeye, gusa ntibabashije gutsimbura abarwanyi ba M23.
Umunyamakuru wa Rwandatribune uri Bunagana mu kiganiro yagiranye n’umwe mu bayobozi b’inkambi y’abaturage bavanywe mu byabo n’iyi ntambara bakaba bari bacungiwe umutekano n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MONUSCO, yashinje izi ngabo kubona ruhinanye zikabata zikihungira kandi zifite ibikoresho bikomeye bya gisilikare.
Ibi bibaye mu gihe umuyobozi mukuru wa MONUSCO Madame Bintu Keita avuga ko ingabo ziteguye kurwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Congo Kinshasa isanzwe iri gukorana n’imitwe 6 y’inyeshyamba irimo umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 mu ntambara yo kwirukana M23.
Abasesenguzi mu bya politike bakomeje kunenga izi ngabo kuba zimaze imyaka irenga 20 zitaarabasha gutanga umusaruro nyamara zishorwamo arenga Miliyari y’amadorali ya Amerika buri mwaka
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM