Mu rugamba rubaye mu mugoroba wo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2022, M23 imaze kwigarurira ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo igikuye mu maboko ya FARDC.
Amakuru yizewe ava mu gace ka Rumangabo avuga ko abaturage bahungiraga muri iki kigo bashubijwe inyuma n’abarwanyi ba M23 bakimara gufata iki kigo kuri ubu bakaba barimo guhungira mu duce twa Kiwanja na Rwindi two muri teritwari ya Rutshuru.
Gufata ikigo cya Gisirkare cya Rumangabo bije nyuma y’amasaha make, ashize M 23 itangaje ko yafunze umuhanda Goma Bunagana ,M23 kandi inavuga ko ikomeje kwigizaho intwaro yambuye ingabo z’igihugu bahanganye ku rugamba.
Ifatwa ry’ikigo cya Rumangabo risobanuye iki kuri M23?
Ikigo cya Rumangabo ni kimwe mu bigo byarimo abasirikare ba FARDC bivanze n’abarwanyi b’imitwe 6 yitwara gisirikare. Muri iki kigo kandi binavugwa ko ariho abarwanyi 60 bavuye mu mutwe wa FDLR/CRAP bari bakambitse.
Ifatwa ry’ikigo cya Rumangabo kandi bisobanuye byinshi ku mutekano wa Goma ndetse n’umuhanda Bunagana Goma nawo bisa naho uraba ufunze, Bikomeje gutya byabangamira ibicuruzwa biva muri Butembo ndetse n’ibijya i Beni,ku buryo byatuma ibiciro bitumbagira mu karere. Ubwo twandikaga iyi nkuru hari andi makuru yavugaga ko abarwanyi ba M23 baba barikwitegura gufata umujyi wa Goma.
Mwizerwa Ally
Ayo makuru nimeza cyane kandi courrage kuri M23
Endereya, amahirwe abaho rimwe gusa mu buzima!
ni ibihuha, ujye kuri social media byanyomojwe