Mu itangazo risohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukuboza 2022, umutwe wa M23 watangaje ko wemeye kuva mu bice byose wafashe nkuko byanzuriwe mu biganiro biherutse kubera i Luanda muri Angola.
Iri tangazo ritunguranye ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence KANYUKA, rivuga ko rivuga ko rigendanye n’iryasohotse ku ya 25 Ugushyingo 2022 ryavugaga ku byemezo byafatiwe mu nama y’i Luanda yo ku ya 23 Ugushyingo 2022.
Rikomeza rivuga ko M23 ifite icyo ishaka kuvuga, icya mbere “M23 irashimangira ko igihagaze ku guhagarika imirwano.”
Icya kabiri ni uko “ku birebana no gushyira mu bikorwa imyanzuro, M23 yiteguye kuva mu bice yafashe, kabone nubwo itari ihararariwe mu nama yavuzwe.”
M23 ikomeza ivuga ko yifuza gushyigikira imbaraga ziri gushyirwa mu gushaka amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
M23 yasoje ivuga ko yifuza guhura no kugirana ibiganiro n’itsinda ry’ingabo za EAC ndetse n’itwinda rihuriweho ryashyiriweho kugenzura iby’umutekano kugira ngo ibagaragarize uburyo bwo gushyira mu bikorwa iyi myanzuro.
M23 kandi yongeye gusaha guhura n’umuhuza kugira ngo igagaragaze imbogamizi fite kugeza ubu, ndetse igasoza ivuga ko yiteguye kuganira na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RWANDATRIBUNE.COM