Ibice bya Buhumba, Kibumba na Nyundo ubu biri mu maboko ya M23 aho ibi bice biri mu ntera y’ibilometeri 15 ugana mu mujyi wa Goma mu gihe abaturage bakomeje guhungira mu mujyi wa Goma.
Amakuru amaze kwemezwa n’umuyobozi wa Sosiyete sivile muri Gurupoma ya Buhumba, Teritwari ya Nyiragongo, mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune, yavuze ko intambara yo kwigarurira utu duce yatangiye mu masaha ya sa kumi za mu gitondo, aho ibirndiro bya FARDC byose muri ako gace byatewe n’abo barwanyi.
Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa utuye muri Buhumba, yabwiye Rwandatribune ko icyo biboneye ari imirambo igera muri irindwi y’ingabo za Leta yakururwaga ivanwa mu masasu mu gihe n’abo bageragezaga guhunga ahabera imirwano,abaturage bakaba bafashije ingabo za Leta gutwara inkomere n’abishwe, gusa asoza avuga ko bikigoranye kumenya niba agace kose uyu mutwe wa M23 waba uri kukagenzura.
Umunyamakuru wa Rwandatribune uri muri Goma, avuga ko abaturage bo muri Kibumba bari guhungira mu mujyi wa Goma ari benshi, bavuga ko batunguwe na kiriya gitero kuko bari bazi ko biri kubera i Bunagana kure yabo bitashobora kubageraho, none bakaba basaba imiryango y’abagiraneza kubagoboka.
Ikinyamakuru cy’umuryango w’abibumbye Okapi.net na cyo cyemeje ifatwa rya Buhumba, kikemeza ko imirwano iri kubera ku musozi wa Nyundo muri kilometero imwe ujya mu Rwanda mu Murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu, akaba ari muntera ya 15Km ujya mu mujyi wa Goma.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM