Imirwano ikomeye yahanganishije ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EACRF, zikomoka muri sudani y’epfo n’inyeshyamba za FDLR hamwe na Nyatura, yahosheje uru rugamba ruguyemo 3 bo muri izi nyeshyambazari zagabye ibitero mu gace ka Mulimbi.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa kabizo, muri Gurupoma ya Tongo, Teritwari ya Rutshuru ivuga ko imirwano ikaze yatangiye mu masaha ya saa munane z’amanywa ubwo ikompanyi y’abarwanyi ba FDLR yari iyobowe na Ajida Karori wari kumwe n’abarwanyi ba CMC/FAPC Nyatura bateye ibirindiro bya EAC biri hafi n’agace ka Murimbi.
Icyakora bamwe mu babyiboneye n’amaso bavuga ko inyeshyamba za Wazalendo, CMC Nyatura FAPC zari ziyobowe na Gen.Mbitezi.
Umuturage twahaye izina rya Semahoro utuye muri ako gace yabwiye Rwandatribune ko habonetse kwihagararaho gukomeye ku ngabo za Sudani, nubwo abarwanyi ba Nyatura bakomeje kwisuka ari benshi, uyu muturage kandi yavuze ko imirwano yaje kurangizwa n’abarwanyi ba M23 bahuruye baje kureba aho amasasu yavugiraga. Wazalendo na FDLR bagahita bakizwa n’amaguru.
Aya makuru kandi yemejwe na Notable wa Teritwari ya Rutshuru Bwana Mbusa mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune, twashatse kumenya icyo uruhande rwa M23 rubivugaho, duhamagaye Maj. Willy Ngoma kuri telephone ye ntibyadukundira.
Mwizerwa Ally