Gen.Maj Antoine Jeva yakatiye igihano cyo gupfa Col.Ndakuboma wari ukuriye inyeshyamba za FLN iKirembwe ahita yicwa.
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Kirembwe muri Teritwari ya Fizi, muri Kivu y’Amajyepfo ibivuga ngo hashize iminsi ibiri Gen.Maj Hakizimana Antoine Jeva atanze amategeko ko ukuriye inyeshyamba za FLN muri Kirembwe Gen.Ndakuboma yicishwa ifuni.
Hari hashize amezi Col.Jabo Jean we na bagenzi be barimo Col.Theophile batangaje ko biyomoye kuri Lt.Gen Hamada bakaba basanze Gen.Hakizimana Jeva aba bagabo bombi bakaba barigumuranye abasilikare barenga 70 n’abaturage bagiye babaherekeje benshi, akaba ari imiryango yabo, aba barwanyi bakaba baravuye mu birindiro bya Gen.Hamada habanje kuba imirwano itarabuze kwirenza imbaga ku mpande zishigikiye Gen.Hamada n’urundi ruhande rwari rushigikiye Gen.Jeva.
Abiyomoye kuri Lt.Gen Hamada bashaka kujya mu Kibira, urugendo ntirwabahiriye kuko byaranze kugirango bakomeze berekeze Cibitoki mu gihugu cy’uBurundi ahasanzwe Inyeshyamba za FLN,kubera imitwe myinshi y’inyeshyamba iri muri ako Kerare,ndetse aba ba Colonel n’abandi ba Ofisiye bakiriye amakuru menshi yerekana ko Gen.Jeva ari igisambo kandi akaba umwicanyi akaba nta kintu ya bagezaho,ibi byatumye ikompanyi iyobowe na Col.Ndakuboma ibura gukomeza ndetse inanirwa no gusubira kwa Gen.Hamada bari bamaze igihe batukako yatindije urugamba.
Gen.Jeva yasabaga Colonel Ndakuboma kuzamuka bakamusanga Col.Ndakuboma yamusabye kubanza yabishyura ibyo yabemereye harimo ko buri mu Ofisiye wigumuye kuri Gen.Hamada azajya ahabwa ibihumbi 10000$ by’amadolari ndetse akazamurwa mu ipeti ,Ndakuboma rero ntiyariye iminwa kuko yashinje Gen.Jeva ko agendera ku cyene wabo cyane ko abamufashije kugumura ingabo za Gen.hamada bavuka mu cyahoze ari Cyangugu nibo bahawe amapeti abanda bose Gen.jeva yabateye utwatsi.
Col.Ndakuboma usanzwe avuka mu Cyahoze ari Ruhengeri yaburiyemo kugeza ubwo yashakaga kwigomeka akatirwa gukubitwa ifuni ,igihano gishyirwa mu bikorwa na Col.Theophile wahise azamurwa akagirwa Gen.burigade.
Urupfu rwa Col.Ndakuboma ruje rukurikira abandi ba Ofisiye bakuru barimo Col.Karantinefu,Col Jugali n’abandi ba Majoro benshi bakubiswe amafuni na Gen.jeva,ibirambuye kuri iyi biri mu kiganiro Ibyahishuwe kinyuzwa ku murongo wacu wa Youtube Rwandatribune tv.
Ubwo twandikaga iyi nkuru twashatse kumva icyo uruhande rwa CNRD/FLN rubivugaho duhamagaye Cpt Stiven Tambura umuvugizi wa CNRD/FLN ntitwabasha kumubona k’umurongo wa telephone.
Mwizerwa Ally