Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, zatangaje ku mugaragaro ko Umutwe wa M23 wazambuye uduce tw’ingenzi twa Gisharu na Nyamirima duhereye muri Gurupoma ya Binza .
Mu kiganiro yagiranye na Radio Pole FM ,Lt.Col. Guillaume Ndjike Kaiko Umuvuzigizi wa FARDC muri operasiyo Sokola 2, yavuze ko ingabo za Leta zambuwe uduce twa Nyamirima na Gisharu nyuma y’ imirwano yamaze amasaha atandatu ,bahanganye n’inyeshyamba za M23.
Ni uduce tubarizwa muri gurupoma ya Binza Teritwari ya Rutshuru, twari tumaze igihe ari indiri y’imitwe y’inyeshyamba z’Abanyarwanda nka RUD urunana,Mai Mai Kadima na FPP Abajyarugamba.
ifatwa rya Nyamirima na Gisharu, riha amahirwe Inyeshyamba za M23 gufata icyambu cya Ishasha agace k’ingenzi k’umupaka uhuza Repubulika iharanira demokarasi ya Congo na Uganda.
Ako gace kandi, karaha inzira Inyeshyamba za M23 kwigarurira Isoko ry’uburobyi bukomoka ku kiyaga cya Lac Edouard Kiri muri Ako gace.
uduce twa Nyamirima na Gisharu, ni tumwe mu duce tutari twakabayemo imirwano hagati y’Umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ,byasaga n’aho ari two duce dusigaye muri Teritwari ya Rutshuru ingabo za Leta FARDC zacungiragaho.
Ku baturage bo mu gace ka Binza, bizabagora gukora ingendo mu gihe umupaka wa Ishasha wafatwa na M23.
Uwineza Adeline
Tubafutiye icyizere!
M23 muri abagabo muri intwari muri icyizere ku banyekongo bose batagendera ku ngengabitekerezo ya jenoside n’ubujura.
Abakongomani twese dufatiye iry’iburyo abo basore ba M23.
Ndavuga abo muri nord-Kivu,sud na Maniema.
FDLR na yo isubire iwabo,akongomani bari mu nkambi zo mu bihugu duturanye batahe.