Kuri uyu wa 11 Mata abasirikare b’inyeshyamba za FDLR bishe uwari umuyobozi w’agace ka Kishishe hamwe n’umukobwa we bazira ko bakiriye inyeshyamba za M23 ubwo zari zigeze muri kariya gace.
Ni ibintu bibaye nyuma y’uko izi nyeshyamba za M23 zisubiye inyuma zikava mu duce zari zarigaruriye kubera imyanzuro y’abakuru b’ibihugu, kuva icyo gihe inyeshyamba za FDLR ndetse na Nyatura batangiye kwibasira abaturage bo muri utu duce babaziza ko ngo bakiriye inyeshyamba za M23.
Ubusanzwe uduce inyeshyamba za M23 zivuyemo byari biteganijwe ko tugomba guhita tugibwamo n’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, kugira ngo bacungire umutekano abaturage bahatuye.
Icyakora n’ubwo biteganijwe gutyo, izi nyeshyamba nti bizibuza gucengera muri utwo duce tuba twavuwe mo n’umutwe wa M23, zikibasira abahatuye ndetse zikabasahura ibyabo.
Uyu muyobozi wishwe uyu munsi, ngo yishwe n’abasirikare bo kwa Srikov bamuziza ko ubwo izi nyeshyamba zageraga muri Masisi zakiriwe neza, cyane cyane ko zari zije zitandukanye n’izari zisanzwe zibarira amatungo.
Inyeshyamba za M23 zikigera muri turiya duce zatangiye kugaruza inka z’abaturage zari zaranyazwe n’inyeshyamba zitandukanye, bityo abaturage barabakunda ndetse banabaha ikaze babemerera ko bazagumana nabo.Gusa batungurwa no kubona bongeye kubasiga baragenda.
Uyu mugabo yapfanye n’umukobwa we w’imfura azira ko mu gace ayobora hinjiye inyeshyamba za M23.
Umuhoza Yves