Gen.Kitenge wari Komanda wungirije muri Mai Mai NDC Ndume yaguye mu mirwano yahanganishije M23 na FARDC ifatanyije na Mai Mai iBurungu
Nkuko byemejwe n’isoko ya Rwandatribune iri Kitchanga, agace ka Burungu Kari ibiro bikuru by’ingabo za Leta FARDC zibarizwa mu mutwe udasanzwe wa Anaconda Special force ziyobowe na Col.Niyibizi,ndetse hakaba habarizwaga n’imitwe ya Mai Mai nyinshi na FDLR byitwa ko baje gufasha Guverinoma kwirukana M23.
Umunyamakuru wacu uri mu Bwiza avugako uyu Gen.Kitenge ariwe waje ayoboye abarwanyi ba Mai Mai bo mu mutwe NDC Guidon baje muri Kitchanga bavuye ahitwa Pinga,mu gitero cyagabwe n’ingabo za FARDC zifatananyije na Mai Mai bikaba byemejwe ko byibuze ingabo za Leta zirenga 25 ziciwe muri iyo mirwano mu gihe aba Mai Mai barenga 47 nabo bahaguye.
Ingabo za Leta FARDC zifatananyije zikomeje kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro y’aba Mai Mai,ndetse na FDLR mu ntambara ivuga ko igamije guhashya umutwe wa M23 ,muri ikigihe Kandi muri iyi ntambara hiyongeyemo abacanshuro b’abarusiya babarizwa muri Wagner groupe n’abandi bacancuro b’abaromania
Mwizerwa Ally
Abana b’ urwanda bapfirayo nibo bababaje.Naho uteza intambara abw bidagadura barya imileti!
Reka abana babohore ubutaka bwabo ahubwo wakabaye ubabazwa na fdlr irigupfira mu intambara ya ba congomani hagati yabo kd itayobewe aho igihugu cyabo Kiri ngo itahe mu mahoro.
Abana b’u Rwanda uvuga nizereko ari ababa muri fdlr barwanira icyo batazi kitanabafitiye umumaro.
Ngicyo igihembo cy’intambara.Buliya benshi baravuga ko uyu yitabye Imana!!! Uboshye ariyo yamusabye kujya kurwana.Imana isobanura ko iyo upfuye wakoraga ibyo itubuza,uba ugiye burundu utazongera kubaho.Biba birangiye.Ariko iyo upfuye waririndaga gukora ibyo itubuza,iba izakuzura ku munsi wa nyuma,ikaguha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Uko niko kuli.Imana idusaba gukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu (matayo 5 umurongo wa 44).Nubwo binanira benshi,abakristu nyakuli barabishobora.