Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati ya M23 n’inyeshyamba za FDLR zifatanije na Mai Mai Nyatura ziyobowe na Lt Noheri Alias Seigneur de Guerre. Iyo mirwano iri kubera mu gace ka Nturo, muri Teritwari ya Masisi, muri Gurupoma ya Bashali Kaembe, mu duce twari twararekuwe na M23, aritwo Kirolirwe, kibarizo, Busumba na Kirumbo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu 01 Ukwakira 2023, mu masaha ya saa Cyenda z’amanwa, niho iyo mirwano yatangiye.
Ibi kandi byagarutswe ho n’umunyamakuru Steve Wembi, abicishije k’urukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ufatanije na Mai Mai Nyatura uri mu mirwano ikomeye n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu gace ka Nturo.
Aya makuru y’iyo mirwano kandi yemejwe na Perezida w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 Bertrand Bisimwa, abinyujije k’urukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko inyeshyamba za FDLR zifatanyije na Mai Mai Nyatura zabasojeho imirwamo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza bahawe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’amajyaruru, Gen Peter Cirimwami.
Aya makuru kandi yanemejwe n’umwe mu bayobozi bo mu mutwe wa CMC Nyatura utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we. Yabwiye umunyamakuru wa Rwanda Tribune uri mu mujyi wa Goma ko iyi mirwano ari ugushyira mu bikorwa amabwiriza bahawe na Gen Peter Cirimwami.
Yakomeje avuga ko ayo mabwiriza bayahawe mu nama yabereye I Goma kuwa 27Nzeri, yahuje ubuyobozi bwa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru buyobowe na Peter cirimwami n’abayobozi ba FDLR n’abakomando b’imitwe ya Wazalendo, amwe mu mabwiriza bahawe ni ugukora ubushotoranyi kuri M23 kugirango Congo itazitwa Nyirabayazano yo kutubahiriza amasezero y’abakuru b’ibihugu yabereye I Luanda
Ibi bibaye mu gihe impande zombi haba M23 ndetse na FARDC ziteguye intambara.
Ubwo twandikaga iyi nkuru imirwano iracyakomeje, kuko urusaku rw’amasasu ruracyumvikana muri utwo duce.
Uwineza Adeline