Ingabo za Leta FARDC zifatananyije n’inyeshyamba za FDLR bari mu Bilometero 4 aho bahanganye n’inyeshyamba za M23 bagamije kwisubiza Umujyi wa Kitchanga.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Sake ivuga ko imirwano yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Mutarama 2023 , ko mu rukerera aribwo igitero gikaze cyagabwe n’ingabo za Leta FARDC ku birindiro by’umutwe wa M23 biri ahitwa Kistimba ni mu Bilometero 4 ujya mu mujyi wa Kitshanga.
Umunyamakuru wacu uri i Mweso avuga ko muri ako gace hari hamaze iminsi hari imyiteguro y’urugamba cyane ko ibirindiro bya gisirikare by’ingabo za Leta FARDC byari i Kitchanga byimuriwe i Mweso.
Uyu munyamakuru avuga ko muri iki gitero cyagabwe n’ingabo za FARDC zifatananyije n’inyeshyamba za FDLR,ndetse n’imitwe y’aba Mai Mai batandukanye, yatumye habaho guhunga kw’abasivili benshi bakaba bari kwerekeza mu gace ka Mweso.
Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko bigoranye ko umuti w’intambara Leta ya Congo ishyize imbere watanga umusaruro kuko abasirikare b’iki gihugu baba mu buzima bubi butabaha akanyabugabo ko kuba bakwitangira igihugu mu gihe imitwe y’inyeshyamba za Mai Mai na FDLR nazo icyazizanye ari ukungukira mu kubona ibikoresho muri iyi mirwano.
Mwizerwa Ally