Insoresore z’intagondwa zo mu ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ryahawe izina ry’abakunda igihugu ( Wazalendo) zafunze umuhanda winjira mu mujyi wa Goma, mu rwego rwo gukumira ko Moïse Katumbi yakwinjira mu mujyi wabo kuko afite umugore wo mu bwoko bw’Abatutsi.
Iri huriro ryamaze kwinjizwamo ingengabitekerezo y’ivangura n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR usanzwe ufite iyo ngengabitekerezo yo kuvangura amoko, ndetse bakaba bagizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.
Ibi kandi hakiyongeraho ko imitwe myinshi y’inyeshyamba ikorera muri Kivu y’amajyaruguru,yashinzwe bigizwe mo uruhare n’uyu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR bityo ingengabitekerezo yabo ikaba isa neza neza n’iyabo nk’abayose mu mashereka.
Izi nsoresore zarunze amabuye mu muhanda zagaragazaga ko zidakeneye umuntu wese ufitanye isano n’umututsi ko abinjirira mu mujyi, ndetse ko batifuza no kumva ijambo rye.
Moïse Katumbi ni umwe mu bakandida bahanganye na Perezida Tshisekedi bahatanira kuzatorerwa kuyobora igihugu mu matora azaba kuwa 20 Ukuboza uyu mwaka.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com
Bari kwizanira umuvumo kbsa