Ajida Mbuzamamenero ushinzwe umutekano wa Gen.Byiringiro yakomerekeye mu mirwano ihanganisije umutwe M23 na FDLR, naho Gen.Byiringiro Victor na Gen.Major Busogo barusimbutse
Ibirindiro bya FDLR biri ahitwa Kirama byibasiwe n’ibitero bikomeye by’inyeshyamba za M23 kuva kuwa kabiri,aho Abakomando b’umutwe wa M23 babashije gucengera mu ishyamba ry’inzitane rya Pariki ya Virunga mu gace ka Kirama.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Gihondo ivuga ko muri iki gihe abayobozi b’uyu mutwe bigabye amatsinda menshi ,aho abayobozi b’uyu mutwe ku rwego rwa Politiki bagenda bihisha hisha mu mashyamba ya Kirama na kazaroho,mu gihe abo ku rwego rwa gisilikare FOCA bahunze berekeza mu gace ka Masisi.
Umuturage twahaye izina rya Kabatesi k’ubwumutekano we utuye mu gace ka Gihondo yabwiye Rwandatribune ko bamenye amakuru ko kuva kuwa 2 ,mu ishyamba rya Kirama hamaze iminsi hari imirwano ikomeye kandi ko umuhungu ubarizwa mu mutwe wa CMC Nyatura ya Gen.Domi ari muri bamwe mu barinze Lt.Gen Byiiringiro Victor.
Uyu Kabatesi kandi yavuze ko hari shasize iminsi igera mu munani atamubona kuri rezo ya Vodacom,akavuga ko uyu munsi kuwa kane taliki ya 09 Gashyantare saa saba aribwo umuhungu we yamuvugishije kuri telephone akamubwira ko bagotewe mu ishyamba kandi n’ibiryo byabashiranye.
Uyu murwanyi kandi wo mu bwoko bw’Abahutu b’abakongomani yabwiye nyina umubyara ko habanje igitero cya M23 mu cyumweru gisize gisahura ibiryo byabo ku buryo nta biribwa basigaranye yakomeje agira ati:turi kumwe n’inkomere nyinshi Muzehe Rumuri nawe turikugenda tumuhetse isaha n’isaha twamutanga kuko kuba turi kumwe nawe byadushyize ku gitutu.
Asoza yavuze ko Gen.Maj Busogo na Gen.BGD Manzi Mutunzi bose barikumwe kandi nabo bashakishwa n’ingabo za M23,akavuga ko muri bo k’umunsi w’ejo hari batanu bakomerekejwe na bombe za M23 mu gihe hari n’abandi bapfuye.
Umutwe wa M23 ukomeje guhigisha uruhindu abarwanyi ba FDLR ubashinja kubiba ingenga bitekerezo ya Jenoside ari nayo ituma abatutsi b’abanye congo bakomeza gutotezwa n’ingabo za Leta zifatanyije na Mai Mai, uyu mutwe kandi uvuga ko FDLR igomba kurambika imbunda igasubira iwabo ikareka kwivanga mu bibazo by’abanye congo.
Twashatse kumenya icyo uruhande rwa FDLR rubivugaho k’umurongo wa telephone ngendantwa twahamagaye Cure Ngoma Umuvugizi wayo ntitwabashya ku mubona kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Uwineza Adeline