Lt.Gen Habimana Hamada yarokotse igico yari yatezwe n’abo bafatanyije kuyobora Inyeshyamba za FLN zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda muri Teritwari ya Fizi.
Amakuru dukeshya isoko yacu iri ahitwa Itombwe muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyaepfo,aremeza ko Lt.Gen Habimana Hamada Komada mukuru wa FLN yasimbutse igico yari yatezwe na bamwe mu bayobozi bafatanyije kuyobora inyeshyamba za FLN.
Nkuko Isoko yacu ibivuga uyu Gen.Hamada yari yagiye gushaka agasozi yahagararaho ngo avugane na Gen.Maj Jeva Antoine kuri bimwe mu bibazo bimaze iminsi batari kumvikanaho,aho akomeje kumusaba ubusobanuro bw’abarwanyi b’uyu mutwe bamaze iminsi bicirwa mu ishyamba rya Kibira no mu nkengero z’ishyamba kimeza rya Nyungwe.
Ubwo Gen.Hamada yerekezaga ahitwa ku Nzara ni muri Lokarite ya Nyaka,Gurupoma ya Itombwe ahagana mu masaha ya sakumi n’imwe z’ukugoroba yasanganijwe urufaya rw’amasasu ,akizwa n’amaguru bamwe mu bamurinda batatu bahasize ubuzima,biravugwa ko we yakomeretse akaboko irindi sasu rimufata mu itako akaba yajyanwe kuvurirwa ahantu hataramenyekana.
Ubwo ibikorwa by’iperereza byatangijwe n’abashinzwe umutekano we muri FLN,iki gitero mu bagiteguye hashyizwe mu majwi Gen.Maj Jeva Antoine Hakizimana Jeva ,yifashishije uwitwa Majoro Mugabo usanzwe ari Umunyamabanga wihariye mu biro bya Lt.Gen Hamada.
Biravugwako intandaro y’iki gikorwa ari umwuka mubi umaze iminsi urangwa mu buyobozi bwa FLN,wakomotse kumikoreshereze y’amafaranga no kuba Gen.Maj Antoine Jeva akora ibyo ashaka bisanaho yamaze kwigomeka k’ubuyobozi bityo Gen.Jeva akaba ashaka kuyobora ntawe umuvuguruza.
Si ubwambere Gen Hamada agezwe amajanja kuko n’ahagana mu Ugushyingo 2019,yatezwe n’ubundi igico nk’iki na bamwe mu bamurinda bari bayobowe na Col.Rugira wabonye bipfubanye agahita ahungira muri Zambia,bivugwa ko uyu Col Rugira wari usanzwe ashinzwe ibiro by’ubutasi muri FLN,yari yahawe ikiraka na Gen.Kayumba Nyamwasa wa RNC afatanyije na P5,bakaba barazizazaga Gen.Hamada ko yabariye amafaranga akababeshya ko bazakorana akabahindula.
Shamukiga Kambale